Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umuti uvura ibiheri byo mu maso wikoreye mu rugo

Ibiheri byo mu maso bimwe biba ari binini ku buryo bigaragara cyane bituma umuntu yumva atameze neza mu maso kandi bigatuma atagaragara neza. Gusa kubikira biroroshye kuko umuti wabyo wawikorera iwawe mu rugo.


Dore uburyo bworoshye wakwivura ibyo biheri

Umunyu wa gikukuru : Fata umunyu wa gikukuru umwe bashyira mu mazi y’inka cyangwa se bakawushyira mu bishyimbo n’isombe byanze gushya. Wuyengeshe mu mazi make mu gakombe, ufate akantu koroshye nka ka tige-coton ujye ukoza muri ayo mazi usige ku giheri amazi yumireho. Udafite gikukuru akoresha n’umunyu usanzwe. Ubirekeraho iminota mike ubundi ukabihanagura n’agatambaro gatose utabikwiza mu maso hose

Vinaigre : Vinaigre nayo ushobora kuyikoresha ugafata udutonyaga duke ukajya usigigaho n’aga tige coton cyangwa se ipamba ukabireka bikumira ku giheri.

Urunyanya : Usiga urunya ruseye cyangwa se ukoresheje igisate cyarwo bituma igiheri kigenda kandi n’inkovu zikavaho vuba.

Ibumba cy’icyatsi : Ufata ifu y’ibumba ry’icyatsi ukabivanga n’umutobe w’indimu ugasukamo amazi make. Urwo ruvange nirwo wisiga mu maso hose wamara iminota 15 ukabikaraba n’amazi y’akazuyazi.

Icyitonderwa : Umuntu ufite ibiheri agomba kwirinda kubishima no kubimena mu gihe nta muganga w’uruhu wabimutegetse kugirango bitabyimba kurushaho cyangwa se bikazazana inkovu idasibangana.

Iyo miti yose twavuze haruguru ukurikiza amabwiriza ukayisiga buri munsi uko ubonye umwanya.

Ugomba kandi kwirinda kurarana ibirungo by’umunsi ukibuka gukaraba neza buri joro kugirango uruhu rwo mu maso ruhumeke neza.

Ubu ni bumwe mu buryo bworoshye bwatuma ukira ibiheri byo mu maso udahenzwe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment