Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Uburyo imbaraga zikoreshwa umuntu ashaka gutera akabariro zabyazwa umusaruro mu iterambere rye

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, hagaragajwe neza ko umuntu ukunda imibonano mpuzabitsina cyane, aba afite amahirwe yo gukira ku buryo bworoshye kandi bunihuse



Ubushakashatsi bwakozwe, bwasanze abantu bakunda imibonano mpuzabitsina cyane, mbese babandi bahora barehareha agatima, baba banagira imbaraga cyane zo gukora akazi mu buzima busanzwe.

Mu gitabo “Think and Grow Rich” cyanditswe n’umugabo witwa Napoleon Hill, agaragaza ko uko umuntu w’ umugabo cyangwa umugore, abasha kureshya uwo badahuje igitsina, bikamutwara imbaraga kugera bakoranye imibonano mpuzabitsina, ngo niyo arimo kureshya umukiriya biramworohera.

Umugore cyangwa umugabo imbaraga akoresha ashaka igitsina, ngo iyo anazikoresheje mu kazi, ubukungu bwe buzamuka umunsi ku wundi, ibi ngo bikaba biba biri mu maraso. Abantu ngo usanga badaha agaiciro imibonano akenshi ngo usanga ari n’abanebwe cyane mu buzima busanzwe.

Aha atanga urugero, ikimasa gikonnye ntabwo kigira amashagaga, kiragenda kikabyibuha ariko imbaraga zacyo zikaba nke cyane. Akomeza anatanga inama ko mu buzima bwawe niba ugira irari cyane ry’igitsina, ko uba unafite amahirwe cyane yo gutera imbere, ukigwizaho imitungo. Gukunda igitsina ntabwo ari ukwirirwa usambana cyangwa kwirirwa ubiririmba, biba biri mu maraso, kimwe nuko ushobora kuba utabigaragaza ariko bikuri mu maraso, ugatinya kubikora bitewe n’imyemerere yawe cyangwa umuco.

“Think and Grow Rich”ni igitabo yanditse mu mwaka w’ 1937 , gisubirwamo 2004 kubera gukundwa no kugurwa cyane. uyu mugabo avugamo uburyo umuntu ashobora gukira abihereye ku bitekerezo bizima n’ubushake bwe bwite. Gukoresha neza izi mbaraga ngo si ikintu kigoye na busa, ni ugufata imbaraga ushyira mu kurarikira abo mudahuje igitsina ukazikoresha mu bintu byubaka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment