Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ntukihutire gukora imibonano mpuzabitsina n"umukobwa mugitangira gukundana


Ikintu cya mbere kiza mu mutwe w’umusore uri kumwe n’umukobwa yamaze kwigarurira umutima we, ni ugukorana imibonano mpuzabitsina na we. Nyamara ibi si byiza na gato.


Abahanga bagaragaza ko icyo kintu iyo kibayeho kidatuma urukundo ruramba nk’urw’abantu bamaranye igihe kinini bakundana batarabyinjiramo.

Niba ushaka ko urukundo rwawe ruzaramba dore impamvu eshanu zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n’uwo ukunda.


1.Umusore ntakwiye kwigaragaza nk’ugenzwa n’imibonano mpuzabitsina


Umukobwa wese ukundanye n’umuhungu aba yifuza ko ataba ari agenzwa no gutera akabariro ngo nabisoza yigendere.

Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda birenze cyane kuba bakora imibonano mpuzabitsina.

Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n’uwo muntu mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo.


2.Kwihangana bikomeza urukundo ntirucogore


Hari ukwihangana umuntu agira iyo gukora imibonano mpuzabitsina yifuzaga kutabayeho. Umuntu wese aba agomba kwiga gukunda mu buryo bumeze nk’aho umukunzi we aba ahantu kure kandi ntibimubuze kumukunda.


3.Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye

Bitewe n’uko buri mukobwa wese akunda umusore wihariye, ni byiza ko n'umusore na we agomba kugaragaza ko yihariye, ko atandukanye n’abandi.

Iyo yihariye adakora nk’ibyo abandi bihutira gukora aba ari umuntu udasanzwe n’urukundo rwe n’uwo bari kumwe ruba rwihariye.


4.Nta gitutu umusore akwiye gushyira ku mukobwa bakundana


Gukora imibonano mpuzabitsina bigira igitutu bishyira ku wo mugiye kuyikorana.
Bitera kuba yakwitakariza icyizere bitewe n’uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye,iyo rero wirinda kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere y’umukunzi we.
Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu muwukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi.



5.Kwihagararaho k’umusore ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa na we amushaka


Iki kirakomeye kuko usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ryabo ku mibonano mpuzabitsina riba hafi.

Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko ndetse ukihagararaho ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyonyine. Iki kintu gituma abantu barambana ndetse bakarushaho kwizerana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment