Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Imyitwarire yatuma ubuzima bwabwe buba bwiza


Umuntu wese ushaka ko ubuzima bwe bukomeza kuba bwiza agomba kwirinda izi ngeso zikurikira:

1. Kurya ukererewe

Kunyuranya n’amasaha yagenwe yo kurya ni ikintu kimaze gufata intera ndende bitewe n’uburyo abantu babayeho bwahindutse ubigereranyije no hambere.

Abantu basigaye barahinduye uburyo bw’imikorere maze bigatuma amasaha yo gufata amafunguro ahinduka ndetse rimwe na rimwe hari nubwo bahitamo kureka kurya kubera inyungu baba bagamije mu kazi kabo.

Biba bibi cyane iyo umuntu afashe amafunguro ya nijoro akererewe kuko ari ukunaniza umubiri muri rusange cyane cyane igifu ndetse n’ubwonko.

Si byiza kandi kurya ureba televiziyo yawe cyangwa ufite ibindi bikurangaje kuko ushobora kurya ibiryo byinshi bikaba byatuma uhura n’ikibazo cyo kugwa ivutu, cyangwa se ukaribwa mu nda.

2. Kwifata mu gihe abandi bari kurya

Niba umubiri wawe uri kugusaba ibyo kurya kandi uri kubibona imbere yawe, ibyiza ni uko wabirya aho kwifata kubera isoni. Iyo ugeze imbere y’ibiryo umubiri utangira kwitegura kwakira amafunguro, iyo rero utariye uba ubangamiye umubiri wawe.

Ibi bishobora gutuma uhura n’ibibazo bitandukanye birimo no kuribwa mu nda, kurya byinshi bikagutera gutura ubwangati n’ibindi.

3. Kurya utuntu tw’ubusabusa tudakenewe mu mubiri

Ubundi hari ibyo turya tutagamije gushira inzara ahubwo ari uko twabigize akamenyero ku buryo usanga dutakaza amafaranga y’ubusa ngo turabigura tuzi ko nta kamaro bidufitiye kandi byarangiza bikanashyira ubuzima bwacu mu kaga. Aha twavuga nka bombo, shikarete n’utundi tuntu nk’utwo.

Biriya biribwa bitera igifu bitewe n’uko iyo turi kubirya nta kindi twafashe mbere yaho bituma igifu gisya amazi gusa maze amaherezo tugatangira kurwara mu nda.

Ikindi kandi ugomba kuzirikana ni uko kurya neza atari ukurya bya bindi bikorwa mu nganda ahubwo bya bindi biva mu butaka cyangwa se ibyo bakuye mu murima ako kanya bikaribwa ku gihe cyagenwe ni byo bigirira umubiri akamaro.

4. Kunywa amazi urimo kurya

Kuvanga amazi n’ibiryo bituma igifu kidakora akazi kacyo ko kugogora ibyo umuntu aba yariye kuko bitumwa ibyo kurya biba nk’igikora ku buryo bigora igifu kubisya. Ibi bigira ingaruka zo kurwara igifu kandi n’ibyo wariye ntibigire akamaro byagombaga kugira mu mubiri.

Ni byiza kunywa amazi mbere yo kurya cyangwa ukayanywa nyuma yo kurya ( ni byiza ko unywa amazi hashize isaha umaze kurya, cyangwa urye hashize isaha unyweye amazi.

5. Gusinzira ukimara kurya

Abahanga mu by’ubuzima batanga inama ko umuntu akwiye kumara byibuze isaha imwe amaze kurya akabona gusinzira kuko gusinzira umuntu akimara kurya bibangamira cyane igikorwa cy’igogorwa ry’ibiryo maze bigatuma umuntu adasinzira neza bugacya umubiri unaniwe cyane cyangwa ibyo yariye bikamutera kugubwa nabi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment