Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Icyo umugore yakora ngo agire ikibuno gifite ingano yifuza

Bikunze kuvugwa ko abagabo bakunda abakobwa cyangwa abagore bafite ikibuno kinini ibi kandi bigatuma babona bene aba bagore nk’abateye neza.

Dore bimwe mu biribwa byafasha umukobwa cyangwa umugore kwongera ingano y’ikibuno cye.

Kurya neza n’imyitozo ngororamubiri ntibisigana!

Kurya na siporo ntibisigana mu rugamba rutoroshye rwo guhindura uko umubiri wawe uteye. Ibi si ku bashaka kongera ubunini bw’amabuno gusa. Iri ni ihame rizwi no mu bashaka kugira ibituza binini, abakinnyi babigize umwuga ndetse n’abandi.

Byumvikane neza ko nta biribwa bishobora gutuma ubunini bw’amabuno yawe bwiyongera nta siporo wakoze.

Ese ni ibihe biryo umuntu yarya akagira amabuno manini?

Nyuma rero yo gukora imyitozo ngororamubiri. Imikaya y’amabuno yawe iba iri mu gihe cyiza cyo gukura. Muri iki gihe imikaya yawe iba ikeneye kwisana. Iba rero ikeneye ubwoko runaka bw’ibiryo kugirango ikure neza nkuko ubyifuza. Ntabwo rero ushobora gukora neza za siporo twavuze ngo usimbuke igice cyo kurya neza. Ntacyo byakumarira.

Dore rero muri make ibiryo ugomba kwibandahaho:

Ibiryo byiganjemo protein nibyo biryo bya mbere abagore bashaka kugira amabuno ateye uko babyifuza bagomba kwibandaho mu mirire yabo.

Bimwe muri ibyo biryo ni ibi:

Amagi
Inyama z’inkoko
Amafi
Poudre ya protein
Inyama y’igishuhe
Ibishyimbo
Soya
Amashaza

Ibiryo byiganjemo Carbohydrates: ibi ni ibiribwa bizwi nk’ibnyamafufu cyangwa se ibinyamasukari. Ni ibiribwa bitanga imbaraga mu mubiri w’umuntu kandi bifite akamaro kanini cyane cyane ku muntu ukora imyitozo ngororamibiri.

Dore ibiribwa bigira carbohydrates ushobora kwifashisha:

Ibijumba
Ibirayi
Umugati
Ibinyampeke; umuceri, ibigori

Ibiryo byiganjemo ibinure: Ubu ni ubwoko bw’ibiribwa bwiganjemo ibinyamavuta.

Imboga n’imbuto: Imboga n’imbuto ni ibiribwa bifite akamaro kanini cyane mu kubaka umubiri wawe. Ni byo biribwa byonyine ushobora kurya uko wifuza kose nta bwoba ufite.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment