Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Iby'Intimba y'Urukundo n'Uko Wayikira


Hari abantu benshi usanga bagorwa cyane no kwibagirwa abo bahoze bakundana, Ni ibihe biba bitoroheye umuntu wakunze by’ukuri kugira ngo yibagirwe uwo yeguriye umutima we.



Nubwo kwibagirwa bitoroshye ariko burya birashoboka n’ubwo na none atari ibintu byoroshye na gato.

Gufata icyemezo ukiyemeza kumwibagirwa : Kwakira no kwemera ko urukundo rwanyu rwarangiye ukumva ko ari igihe cyo gutera indi ntambwe.

Reka umushyikirano n’ ibiganiro mugirana: kumuhamagara,kumwandikira ubutumwa, gusura no guhora ureba ibyo akora kuri social media n’ibindi bituma muvugana /muganira,ntibikwiye . Gukomeza kuvugana no kumenya amakuru ye ntabwo bigufasha kumwibagirwa no kumureka.

Shyira kure ibintu byose bimukwibutsa (amafoto,impano yaguhaye,n’ibindi byinshi bifatika bimukwibutsa)
Kwibagirwa uwo wahoze ukunda bizagufata igihe kinini ariko bisaba guha igihe umwanya hakagira igihinduka. Menya ko gucika intege,kubabara, kurira ,kongera kumwibuka bizajya bikubaho rimwe na rimwe ariko gahoro gahoro bizagenda bishira ,bigabanuka. Bamwe bemeza ko kwibagirwa uwo wakunze bitoroshye ko ahubwo ari ukurenzaho kubera nta kundi wabigenza!

Fata umwanya wo kwiyitaho wishimishe,usure n’inshuti zawe uganire n’umuryango wawe, ukore sport,ukore akazi kawe, niba uri umunyeshuli wige neza,usohoke,ukore ibintu bitandukanye mu rwego rwo kudafata umwanya munini utekereza uwo muhungu/umukobwa mwahoze mukundana ukaba ushaka kumwibagirwa.

Niba hari inshuti muhuriyeho cyangwa ahantu hakwibutsa uwo mukobwa/umuhungu cyane mu minsi ya mbere mugitandukana waba uretse kuhajya cyangwa guhura n’izo nshuti mu rwego rwo kubanza kwakira ibyakubayeho.

Tekereza ku ngaruka zo gukomeza kugundira urwo rukundo rwarangiye,kwanga kumwibagirwa bikumariye iki? Ikindi ntibikwiye kukwangiriza ubuzima cyangwa gukora ibikorwa byaguteza ibibazo ngo kubera watandukanye nuwo wakundaga. Urugero kwanga kurya,kwanga kwiga,guhora urira,kwishora mu biyobyabwenge,mu busambanyi n’ibindi byashyira ubuzima bwawe mu kaga ibi ntibikwiye kuko ntabwo uba uhima uwo mwatandukanye ni wowe uba wihima.

Irinde kongera gukunda mu gihe utaribagirwa neza. Guhita ushaka umukunzi mushyashya ntibikwibagiza umuhungu/umukobwa mwahoze mukundana ahubwo ni uburyo bwo kwereka uwo mwatandukanye ko wabonye undi. Harimo ingaruka nyinshi zo guhora ugereranya uwo mukunzi mushya n’uwo urimo ugerageza kwiyibagiza,ugasanga urababaza uwo mukunzi mushya cyangwa nawe ubwawe bikarangira wumva utishimye ahubwo agahinda kakiyongera.

Birakwiye kwigira ku makosa waba warakoze yaba yaratumye utandukana nuwo muhungu/mukobwa mwakundanaga kugirango niwongera kubona umukunzi mushya utazongera gukora ayo makosa

kwirinda kuba mubihe byashize ngo amateka aguherane. Guhora uvuga ngo “nakunze umukobwa/umuhungu arampemukira niyo mpamvu ntazongera gukunda” ntabwo bigukwiye.

Kumva ko urukundo rubaho kandi ko nawe ugifite amahirwe yo kungera gukunda no gukundwa. Wikumva ko abahungu/abakobwa bose ari abahemu kubera ko uwo mwakundanaga yakwanze cyangwa yaguhemukiye. Ongera uhe urukundo amahirwe,ufungurire umutima wawe urundi rukundo. Ntiwamenya wasanga uhuye n’ugukunda kurenza uwo uri kugerageza kwibagirwa!

Gusenga ugasaba ingufu ziva ku Mana kugirango urugendo rutoroshye rwo kwibagirwa uwo mwahoze mukundana no kongera gukunda bizira uburyarya bishoboke.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment