Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ibiranga umukobwa uzavamo umugore mubi

Hari imyitwarire abakobwa bamwe na bamwe bagira ishobora kugaragaza ko bazavamo abagore babi, kabone nubwo baba bafite ubwiza butageraranywa kandi bashidukirwa na benshi.


Iyi imyitwarire, nyirayo aramutse atayihinduye yazatuma avamo umugore uteye ubwoba, utizihiye urugo.

Kuba uri umukobwa mwiza ntibisobanuye ko uzavamo umugore mwiza. Ni ibintu bibiri bihabanye.

Ibi ni ibimenyetso byerekana umukobwa ushobora kuzavamo umugore mubi

Umukobwa uhora ategeka

Abakobwa bahora bategeka ndetse bagashaka ko uko bumva kandi babona ibintu ariko bigenda, bavamo abagore babi. Umukobwa uhorana ibitekerezo biruta iby’abandi, agahora yumva ko ariwe uhora ari mu kuri wenyine, ntabashe gucira bugufi abandi, avamo umugore mubi. Yubaka urugo ruhoramo intonganya zidashira.

Umukobwa udatega amatwi abandi

Gutega amatwi abandi ni ingenzi kandi bifite akamaro kanini cyane. Iyo ubasha gutega amatwi, kumvikana n’abandi ntibikugora. Bigufasha kubasha kumvira umukunzi wawe.

Umukobwa utajya abasha gutega amatwi abandi , bizamugora no kumenya gutega amatwi umugabo we, bizamugore kubaka urugo rurimo ubwumvikane.

Umukobwa utanyurwa

Ingo nyinshi zirambana, zubakira ku kunyurwa. Kuba utanyurwa ukiri umukobwa, ntanikikwemeza ko uzanyurwa ugeze mu rugo rwawe. Kunyurwa bituma urugo ruhoramo amahoro. Umukobwa utanyurwa, iyo ageze mu rugo rwe ahora ashaka kwakira byinshi akibagirwa no gushimira na bike yahawe n’umugabo we kandi ntako aba atagize. Nunanirwa kwishimira na bike umugabo wawe aguha yiyushye icyuya, ukamuhoza ku nkeke, urumva uzaba uri umugore mwiza?

Umukobwa wikunda

Kwikunda nicyo kintu cy’ibanze gituma ingo nyinshi zisenyuka. Iyo iteka uhora witekerezaho gusa, ntabwo wazavamo umugore mwiza. Inshingano z’umugore mwiza ni ukwita no kuba umutima w’urugo. Mu gihe wikunda kandi wirebaho gusa, biragoye ko wazavamo umugore wizihiye urugo.

Ntajya ushimira umusore bakundana…nta jambo ryiza yamubwira

Umukobwa uzavamo umugore mwiza, ashimira umusore bakundana kubyo amukorera byose ndetse akanamukomeza igihe hari ibyamuciye intege. Umukobwa utabasha gukora nkibi, biramugora kuvamo umugore mwiza.

Umukobwa uzavamo umugore mwiza kandi agaragarira mu magambo avuga. Umukobwa ubasha kubwira amagambo meza umusore bakundana agamije ko atera imbere akazavamo umugabo umwizihiye, aba azavamo n’umugore mwiza. Umukobwa uhoza ku nkeke umusore bakundana, amubwira amagambo amukomeretsa, naba n’umugore niko bizakomeza.

Umukobwa Ugoye gushimisha

Abasore benshi ntabwo bazi uko bashimisha abakobwa bakundana ariko atari uko bataba bagerageje ahubwo kubera ko abakobwa benshi bagoye gushimisha. Abakobwa bagoye gushimisha, iyo bubatse urugo, babera umutwaro abagabo babo.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment