Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ibimenyetso byerekana ko umukunzi wawe atakigukeneye

Burya urukundo rusaba ko abakundana bombi bagira uruhare mu kuruteza imbere ndetse no kwirinda ibyarusenya. Hari ibimenyetso bizakwereka ko umukunzi wawe yakurambiwe ndetse atakifuza guteza imbere urukundo rwanyu


Ikizakubwira ko umuntu mukundana yatangiye kukurambirwa mu rukundo ni uko azatangira kugabanya urwego mwakoranagaho ibintu runaka nko gusohokana, kuguhamagara buri gitondo na buri mugoroba nk’uko muba mwari musanzwe mubikora.

Azatangira kutagira impano nanke akugenera kandi yahoraga akora uko ashoboye kose ngo agushimishe, naba yatangiye kukurambirwa uzite kuri ibi bimenyetso.

1.Ntazajya agaragaza amarangamutima na make kubyo umubwira.

Kuri iyi ngingo ntabwo azita na gato ku bikorwa byawe kuko we ibyiyumviro yakugiragaho bizaba bisa nk’ibyapfuye muri we, ntabwo azaba akigutekerezaho kuko no kugirango wongere kumwigarurira ntabwo byakorohera na gato.

2.Azajya ashaka kukubwira nabi buri gihe.

Azatangira kujya yinubira buri gikorwa cyose ukoze ashake no kukubwira nabi cyane, we azashimishwa n’uko aho kugira ngo mube muri kumwe yaba ari wenyine iki gihe azaba yiteguye kwakira undi uwo ariwe wese wamugukiza kuko mu mutwe we azaba yaragiye kera.

3.Arakara byoroshye cyane.

Ikintu cyose umukoreye acyitaho kandi agamije kureba aho yaguhera akunenga, we azaba ashaka ikintu cyose cyatuma akwipakururamo ngo arebe ko mwashwana

4.Azatangira guhindura uburyo yakoragamo ibintu bye.

Ibi uzabibwirwa nuko azatangira kugabanya gacye gacye ibyo yagukoreraga,iki ni ikimenyetso washingiraho wemeza ko yakurambiwe mu rukundo,ntabwo azashaka ko hari ikintu na gito mukomeza gukorana, azashaka uko yarangiza umubano wose mwagiranaga.

5.Ntabwo azongera kukwishimira na gato.

Ibi ni bibi cyane ku muhungu mu mubano kuko umukobwa udashobora kukwishimira na gato ni ikimenyetso ko yakwanze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment