Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Dore Uburyo Washimisha Umugabo Wawe mu Buriri Ntazigere Atekereza Kuguca Inyuma n' Umunsi n'Umwe

Abagore benshi bajya bibeshya ku myitwarire bakwiye kugira ku bagabo babo ngo barusheho kubanezeza haba mu mico netse no ku bijyanye no gutera akabariro.


Ibi rero ni ibintu bitatu by’ingenzi umugore agomba kuzirikana kugirango abashe gukurura umugabo we ndetse no kumuryohereza mu gihe cyo gutera akabariro:

1.Mwereke ko wowe ubwawe umwifuza ngo muhuze urugwiro

Imwe mu mpamvu zijya zituma umugabo yaca inyuma umugore we, harimo kuba batera akabariro bisa nk’aho ari inyungu ku mugabo cyangwa agiriwe ubuntu, nkaho umugore we biba bitamufasheho cyangwa bitamushishikaje.

Aha niho uzasanga umugabo ashobora guta urugo rwe akajya mu ndaya, kuko indaya yo ntacyo izamuhisha. Izamwereka ko biyishishikaje ndetse ibe yanegera wa mugabo imwiteretere, wa mugabo wamenyereye ko umugore we babikora asa n’umuhendahenda rero azahita atwarwa agende ubwo.

Niba uri umugore ufite umugabo, wiba umwana menya ko umugabo ari uwawe umufiteho uburenganzira bwose. Niba umushaka gerageza kumushotora, umwereke ko udatewe isoni no kumwifuza ndetse nibinaba ngombwa ube wakwerura umubwire uburyo agushimisha.

Niba kandi hari agashya cyangwa ikindi ubona mutumvaho kimwe mu bijyanye no gutera akabariro, wizuyaza rwose tinyuka ubimuganirizeho kandi nawe azishimira ko umwisanzuraho.

Hari abagore bibeshya ngo nimwereka ko hari ikintu kidasanzwe nzi ku bijyanye no gutera akabariro aribaza aho nabikuye, amfate nk’umushizi w’isoni n’ibindi. Nyamara uko ni ukwibeshya kuko wibuke ko ejo wabimuhisha akajya kuri ya ndaya itagira icyo imukinga kandi azi neza ko buri munsi iryamana n’abagabo batagira umubare.

2.Menya uko umwitwaraho mu rugo bimutere kukwifuza

Ikintu cyo kwibandaho hano ni ikijyanye n’imyambarire. Niba uri umugore uhora mu bitenge, wambara ibijyanye no kwiyubaha ugahisha n’ubwambure bwe, ni byiza rwose kandi ni ibyo gushimwa.

Mu gihe ariko uri mu rugo hamwe ubonwa n’umugabo wawe gusa, menya kwambara ya myenda ishobora kumutera kukwitegereza no kugutekerezaho cyane mbese bikaba byanamutera kukwifuza.

Aha wenda twavuga nk’udukanzu tukwegereye cyangwa se utujipo tugufi. Wikumva ko kwambara imyenda igaragaza ikibero cyangwa igituza cyawe ari ikibazo ku mugabo wawe mu gihe ubyambara gusa muri mu nzu wowe nawe, kuko azi neza ko wiyubaha hanze ukambara ibigukwira.

Kuki se wumva ko umugabo wawe uzi ubwambure bwawe adakwiye kukubona wambaye twa twenda tugaragaza ibice bimwe na bimwe by’umubiri bishobora kumukurura?

Ibi nubikora bizatuma umugabo wawe akubona nk’udasanzwe, uko yirirwa akubona hanze mu bikanzu binini cyangwa mu bitenge ajye yibuka ko iyo muri mwenyine umwiyereka by’umwihariko ndetse nanabona abakobwa bambaye bene utwo twenda hanze ababone nk’abatiyubaha aho kugirango bamukurure kuko azaba azi ko umugore we abarusha kutwambara mu gihe gikwiye.

3.Menya imvugo n’amagambo wamubwira agatwarwa akakwifuza

Kwitana twa tuzina two guteteshanya burya ni ngombwa, kandi ntabwo bishimisha abagore gusa n’abagabo bakunda guteteshwa uretse ko bajya bakunda guhisha ko babikunda.

Uburyo umugore yakira umugabo we atashye, uburyo amufata n’uburyo amuganiriza, imvugo n’amagambo akoresha bari kumwe n’ibindi nk’ibyo, ngibyo ibituma umugabo yicara akumva ko afite umugore umwitayeho kandi umukunda.

Karibu mugabo mwiza, wiriwe ute rukundo rwanjye, nari nagukumbuye n’utundi tugambo twiza nk’utwo, bizatuma umugabo wawe agukunda kurushaho kuburyo nta ndaya cyangwa undi mugore wabimubwira ngo abihe agaciro.

Ntukumve ko abajya mu ndaya hari ikindi kizima bahakura kidasanzwe, ahubwo uko ya ndaya imwakira imutetesha, imusigiriza, imushimagiza nawe niko azatwarwa akumva hari ikintu yungutse umugore we atagira.

Kumenya kubwira neza umugabo no kumutetesha rero ni iby’agaciro gakomeye kandi ni kimwe mu bifasha umugore kubaka urugo rwe neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment