Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Bimwe mu byago ushobora guhura nabyo niba wisiga mukorogo

Nta muntu n’umwe utishimira gusa neza, yaba umukobwa cyangwa umuhungu, umugore cyangwa umugabo. Nubwo twese twifuza gusa neza ariko tugomba no kumenya ingaruka ziterwa no kwitukuza cyangwa guhindura ibara ry’ uruhu rwacu, ngo dukunde turusheho gusa neza. Ibi bikunze kuba ku birabura.


Izi ni zimwe mu ngaruka zigera ku muntu witukuza, agahindura ibara ry’ uruhu rwe.


1. Ubuhumyi

Kwisiga amavuta ahindura uruhu rwawe, ibyo bita kwisiga mukorogo ntabwo bishobora gutuma uhuma ako kanya. Gusa mu gihe wisiga aya mavuta iyo uyisize hafi y’amaso, ibigize ayo mavuta bishobora gutera kubura ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma amaso yawe atakaza ubushobozi bwo kureba neza, kandi bishobora no gutera ubuhumyi mu gihe ayo mavuta ageze mu mboni z’amaso yawe.
Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku mavuta akoreshwa mu guhindura ibara ry’uruhu arimo hydroquinone. Aya mavuta akoreshwa n’umubare w’abantu benshi mu guhindura ibara ry’uruhu rwabo.

2. Umuvuduko w’amaraso n’indwara ya asima (ASTHMA)

Ushobora kumva ko bidashoboka ko kwisiga mukorogo byagutera indwara y’umuvuduko w’amaraso cyangwa asthma, gusa birashoboka cyane. Ibigize amavuta ahindura ibara ry’uruhu birimo ibigenda bikagera no mu maraso.
Iyo bigeze mu maraso, umubiri ntabwo wongera kuvubura umusemburo utuma umuntu agumana ibara ry’uruhu twari dusanganywe. Si ibyo gusa kuko binatera indwara z’umutima, ndetse na asthma.

3. Uburwayi bwo mu mutwe

Mu gihe uyakoresheje ishobora kugutera ingorane zikomeye utibagiwe n’ indwara zo mu mutwe.

4. Indwara y’ igisukari (DIABETES)

Ubushakashatsi bw’ isosiyete yo muri Canada bwagaragaje ko ingano ya hydroquinone iba iri mu mavuta akoreshwa mu guhindura ibara ry’ uruhu ndetse na mercury kimwe n’umushongi wa silver biba biri mu mavuta akoreshwa mu guhindura ibara ry’ uruhu bishobora gutera indwara y’igisukari ( Diabetes) iyo uyakoresheje igihe kirekire.
Bigera aho umubiri wawe ukayakira akinjira mu maraso no mu turandaryi twayo bikagutera Diabetes. Utibagiwe no kugira umubyibuho ukabije, ari na byo bigukururira ibyago byinshi byo kugerwaho n’ indwara nyinshi zitandukanye.

5. Ibibazo by’impyiko, bishobora kuvamo no gupfa kw’ impyiko

Kwisiga amavuta ahindura ibara ry’uruhu igihe kirekire bigera aho bikangiza uturemangingo tugize uruhu kandi ariwo mwanya w’ibanze ugaragara ku mubiri wacu. Gukomeza kuyakoresha bituma umubiri utakaza ubwirinzi bw’umubiri n’uruhu muri rusange bikawuviramo kubura ubushobozi n ubwirinzi bwo kurwanya indwara.
Ibyo binatera gutakaza ubushobozi bwa bimwe mu bice bigize umubiri wacu ndetse n’ impyiko zacu ntizikore neza ari na byo biziviramo gupfa, zigakenera gusimbuzwa izindi.
Ibi tuvuze haruguru sibyo gusa hari nibindi byago byinshi ushobora guhura nabyo bitewe n’umubiri wawe, Buri wese yitondere kwisiga amavuta atukuza kugira ngo akomeze kugira ubuzima buzira umuze.
 

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment