Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Amakosa umugore akora mu buriri akisenyera atabizi

Nubwo koko nta muhanga wo mu gitanda, hari ibintu bimwe na bimwe umugore akeneye kumenya mu gihe ari gutera akabariro kugirango we n’uwo bari kumwe babashe kumererwa neza.

Gusuzugura ibyifuzo by’umugabo wawe

Mu gihe cyo gutera akabariro uko igikorwa kigenda kijya mbere ni nako ibyiyumviro byanyu bigenda bifata indi ntera kandi bikanahindagurika. Niba umugabo akubwiye ngo nkorera utya cyangwa se bigenze utya, wimusuzugura, gerageza gukurikiza ibyo agusabye kuko muri ako kanya aba yumva ari byo byamufasha.

Kwitaba telephone mu gihe mutera akabariro

Ibi byo birababaje cyane. Ni gute ushobora gusuzugura umugabo wawe ku buryo witaba telephone mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina? Ese kuki udashobora kureka kwitaba telefone kugeza igihe murangirije gukora imibonano mpuzabitsina! Inama nakugira nuko niba mugeze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, byaba byiza uzimije telefone yawe.

Gushaka ko umugabo ariwe ubanza gukora igikorwa cya mbere

Ubundi akenshi usanga umugabo ariwe ubanza kwerekana ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kuki udashobora kubimufashamo nawe ukamuruhura. Urugero ugasanga umugabo niwe uri hejuru y’umugore ari gukora igikorwa wenyine naho umugore ariryamiye gusa. Ibyo si byo rwose, mugore gerageza urebe uburyo wajya hejuru y’umugabo wawe maze umuruhure mu gikorwa yarari gukora kandi n’iyo waba uri hasi si ngombwa ngo wimerere nk’ingiga y’igiti irambitse, gerageza ujye winyeganyeza yumve ko mufatanyije.

Kwambara umupira w’imbeho uryamanye n’umugabo wawe

Biteye agahinda umugabo wawe kukubona uje mu buriri wambaye umupira w’imbeho, icyo gihe niyo umugabo wawe yaba yarafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buhita bushira,ahubwo wowe gerageza nujya kuryama wambare utwenda tworohereye kandi tubonerana ku buryo umwenda w’imbere ugaragara,icyo gihe bizatera umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bwihuse.

Gushaka gutera akabariro hatabona

Abagabo ubundi baba bashaka kureba imiterere yawe myiza wakuyemo n’imyenda yose, none kuki uba ushaka ko mukora imibonano mpuzabitsina itara rijimije? Niba umugabo adakunda imiterere yawe aba yarakwirukanye, bityo rero ntiwarukwiye kuzimya itara mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina. Erega niyo umugabo akubonye neza wese wambaye ubusa ya shusho yawe ihora imugarukira hanyuma bikamutera guhora agufitiye ibyiyumviro.

Guhatiriza umugabo ko yakurikiza uburyo bwawe “position” yawe mu gutera akabariro

Nibyiza kwikunda pe, ariko umenye ko n’umugabo aba afite uburyo bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina aba akunda. Bityo wowe mugore reka umugabo wawe abe ariwe ukwereka uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina kereka wenda ufite impamvu zikubuza kuba wakoresha ubwo buryo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment