Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abantu 10% bareba muri telefoni bari gukora imibonano mpuzabitsina

Icyegeranyo cyakozwe n’imwe mu makaminuza yo mu Bwongereza cyagaragaje ko abantu 10% bareba muri telefoni zabo bari gukora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1000 hagamijwe kureba niba hari ingaruka ziterwa no kureba muri telefoni mu gihe igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kirimbanyije.

Mu bareba muri telefoni bari gukora imibonano mpuzabitsina 75% bemeza ko bituma iki gikorwa kitagenda neza.

Benshi mu bareba muri telefoni igihe bari muri iki gikorwa ni abari hagati y’imyaka 18-34.

Mu bantu igihumbi kandi babajijwe 75% bemeje ko baryama telefoni zabo ziri ku musego ku buryo iyo bayikeneye bitabasaba kubyuka bahita bayisingira.

N’ubwo bamwe bakunda kwiyegereza telefoni igihe baryamye hari ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa bugaragaza ko atari byiza ku buzima bw’umuntu.

Kuri ubu usanga telefoni zaratwaye abantu cyane kubera imbuga nkoranyambaga

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment