Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Hari Abakobwa Batinya Inda Kuruta Uko Batinya Sida

Hari Abakobwa Batinya Inda Kuruta Uko Batinya SidaBuri mwaka kwinjira mu kwezi ku Kuboza, ku ya Mbere isi yose itekereza imbaga y’amamiliyoni y’abantu yanduye icyorezo cya SIDA kugeza ubu kitarabonerwa umuti, ariko abatarandura bagahwiturwa kucyirinda.

Ariko icyo sicyo kindaje ishinga, ubu igihangayikishije ni ukubona umukobwa w’uburanga bukurura benshi, akumvanwa ijambo rikomeretsa. Uretse kuba igihugu kimukeneye kurubyarira akarurerera, akihandagaza akavuga ko aho kugira ngo aterwe inda itateguwe yaterwa SIDA! Birandemerera kubyumva, sinzi wowe usoma iyi nyandiko uko ufata umuntu nk’uwo ukina n’umuriro.

Ubyifuza ngo arashaka kugumya kugaragara neza, ibyo yibwira ni iby’igihe gito. Ashobora kwibwira ko imiti igabanya ubukana mu Rwanda azayifatira ubuntu, ariko ntibivuze ko bizabuza buheriheri ibyuririzi byayo. Ndabivuga mfite aho nshingira, n’uwageze mu Bitaro bya CHUK mu cyumba bimwe, yahakura ubuhamya bw’indembe za SIDA, zanahoze ku miti.

Uyu mukobwa utinya inda kuruta SIDA, yihangane kumubwiza ukuri, tutitaye ku buhanga asanganywe, afite ibitekerezo biciye bugufi.

Kugeza ubu umubare w’abafite ubwandu bwa SIDA mu Rwanda ni benshi. Ibyo nkabishingiraho mfata ko hari abagikina n’umuriro, bakinisha ako gakoko. Niba ubwandu bwa SIDA mu Rwanda hashize imyaka myinshi bukiri ku kigero cya 3% by’Abanyarwanda, buri wese bikwiye kumutera impungenge.

Umujyi wa Kigali ugira abanduye benshi mu bawutuye bagera kuri 7.3%. Hanze y’uyu murwa bakagera kuri 2.3%. Igitsinagore kikagira ubwandu ku kigero cya 3.6%, naho igitsinagabo kikaba 2.3 %. Ibi bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) mu kwezi gushize.

Nubwo aho inda yinjirira ari naho virusi itera SIDA inyura, uwo mukobwa utinya inda kuruta SIDA, akwiye kubanza kumenya neza ko ubuzima ari ubw’agaciro. Ntakwiye kumva ko mu gihe atari mu gihe cy’uburumbuke, ku bazi kubara ukwezi kwabo kw’abagore, byamuha urwaho rwo kwiha atitangiriye abasore. Ibyo byishimo ni iby’igihe gito muvandi!

Kubyara , ni bangahe se babyaye bakonsa, atabikubwiye utanamenya ko abyiruye? Ariko uwasesewe n’umugera wa SIDA, uretse we ku giti cye utangira kwiruka ku miti igabanya ubukana, ahita yiyambura n’amahirwe yo gushakana n’uwo yifuza, ngo bwa buranga bwe bubere umuryango nyarwanda.

Twirinde twese, dusangire ku mbuto z’igihugu cyacu gitekanye, uburambe bwacu buniyongere. Biranashoboka kugeza ku myaka 100 turi benshi, ariko uwinjiwe we sinshidikanya ko uburambe bwe buba bwamaze kugeramirwa.

via Izuba Rirashe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment