Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

UMUTI W' IMIHANGO IRYANA


UMUTI W' IMIHANGO IRYANA
Kuribwa n’imihango y’abakobwa bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye

Kuribwa n’imihango y’abakobwa bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, ariko icyo tugendereye aha ni ukubunganira tubaha zimwe mu nama z’uko uwahuye n’icyo kibazo yabyifatamo.

Bimwe mu byo wakora :

* Kwirinda isukari y’inyenganda (sucres raffinés)
* Gukoresha inshuro nyinshi utubuto (nk’inzuzi z’ibihaza, imbuto z’ibihwagari -graines de tournesol -sunflower seeds; sezame,…)
* Gukunda gukoresha ibiribwa bikungahaye kuri vitamini E (ni nka tomate, ingano zinitse -cyangwa ibindi binyampeke byinitse, amavuta ya elayo -huile d’olive -oliv oil, umwembe,…)
* Kuva burundu ku itabi no kwirinda umwotsi waryo, ndetse n’ikawa.

Ibindi by’ingirakamaro kuri wowe :

1. Soya ni kimwe mu biribwa bishyira kuri gahunda nziza ivuburwa ry’imisemburo mvuzo (hormones) ikoresha neza umubiri w’umugore. Muri soya habonekamo ibyo bita isoflavones bikora nka oestrogènes zivuburwa n’imirerantanga y’umugore (ovaires), kandi zikuzuza izibuzeho zigabanuka igihe umugore ageze mu gihe cyo gucura.

2. Kugira gahunda yo kwicara mu mazi menshi y’akazuyazi (mu bassin nini) ni ingenzi cyane ku mugore, cyane cyane iyo arwaye zimwe mu ndwara z’ibyuririzi zifata mu myanya ndangagitsina (infection génitale).

Kugira ngo birusheho kugira akamaro, wakongeramo ibi bikurikira :

* umutobe w’indimu: indimu 2 cyangwa 3 muri litiro y’amazi (ubwo ni ukongera umubare ukurikije litiro z’amazi wakoresheje).

* Hari n’ibindi bimera wavugutira muri ayo mazi : twavugamo nka capucine (indabyo zitwa kapusine), poivre d’eau (igorogonzo rito)

Muzahirwe no kumererwa neza, kandi mumenye ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Ntugahore wumva ko umubiri wawe uzitabwaho na muganga gusa, kuko hari n’igihe wageramo udashobora kumubona hafi yawe. Wowe ubwawe ni wowe wa mbere ugomba kwita ku mubiri wawe.

Ikitonderwa:Izi si inama za muganga, niba ufite ikibazo cyo kuribwa mu gihe cy'imihango egera muganga. Inama za http://igitsina topstories24.com ntizisimbura iza muganga.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment