Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Kigali: Abakora akazi k'ubusambanyi bahinduye amayeri

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabashije kumenya ko hari inzu zitangirwamo serivisi z’ubusambanyi zitazwi, zitabaruwe nk’inzu z’ubucuruzi, zidasora.

Ubuhamya bw’abanyamakuru bakurikiranye iyi nkuru:

Njye na mugenzi wanjye twabashije kugera henshi harimo i Remera ahitwa mu Gihogere no ku Muhima, tubona isura nyakuri y’uburyo bene ubwo busambanyi bukorwa mu ibanga rikomeye.

Ahenshi usanga abaturanye n’icyo gipangu batazi ibigikorerwamo kuko babona abantu bahasimburana, hahora gusa umuzamu uharinda.

Byorohereza abashaka kuryamana  kuba ntawabaca  iryera, ngo abatahure  nk’uko bajya mu mahoteli cyangwa ahandi hazwi ko hafite amacumbi afite ibyapa, anatanga imisoro.

Ni inzu zifatwa nk’izituwemo na benezo ariko mu by’ukuri atari ko biri, ahubwo ziyambazwa n’abantu bafite abo bazanye bashaka gusambana.

Ushobora no kugenda uri wenyine ukishyura amafaranga y’icyumba ukababwira bakaguhamagarira uwo musambana ukamwishyura.

Twageze ku Muhima aho twari twatungiwe agatoki, twinjira mu gipangu dusanga abantu bicaye mu ruganiriro rurimo  intebe ziteye neza, akabati na  televiziyo ku buryo umuntu wese  abona ari inzu ituwemo n’umuryango wiyubashye.

Nta gitabo cy’abashyitsi  ku buryo  wamenya abahacumbika, nta byangombwa  baka ubugannye, nta bintu byinshi bakubaza. Ni ahantu hagendwa n’abahazi, cyane cyane abubatse ariko n’abasore bashidukiye gushimisha imibiri na bo ngo barahagenda.

Nari kumwe na mugenzi wanjye na we w’umunyamakuru; ariko twagiye nk’abakiliya basanzwe, ku buryo nta wapfa kumenya ikitugenza. Icyumba cyishyurwa ibihumbi 6 ukabamo kugeza mu gitondo saa mbili.

Ayo mafaranga ushobora kuyumva ukumva ari make, ariko si make kuko ba nyiri aya mazu ntibasora. Nta cyapa wahasanga. Ubuyobozi buba buzi ko ari inzu ituwemo na nyirayo.

Nasabye inyemezabwishyu, uwatwakiriye ambwira ko nta nyemezabwishyu bagira, abonye nkomeje kuyisaba arambwira ati "ubwo mwajya kuri lodge”, ayintungira agatoki, iri hafi aho.

Namubwiye ko nkorera ikigo gikomeye muri uyu mujyi wa Kigali kandi ko nshaka kuhamara iminsi, mubaza niba yambonera "umwana” twahabana muri iyo minsi. Araseka arambwira ati  "Ntabwo ducuruza abakobwa, ariko twareba.”

Ni inzu iri mu gipangu, ifite ubisitani bwiza. Tumaze kwinjiramo twasanze ifite ibyumba nka bitandatu. Njye n’umukobwa twakoranaga iri perereza, buri wese yafashe icyumba cye.

Iyi "Twareba” isa n’ihamya ubuhamya twahawe n’umukobwa usanzwe akora umwuga w’uburaya, umukobwa ugaragara nk’uwiyubashye ku buryo we adatega ku muhanda. Avuga ko akorana n’abakire ndetse ajya ajya n’i Kampala.

Uyu mwari yatubwiye ko bene izi nzu zitazwi n’ubuyobozi ziri henshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse no hirya no hino mu gihugu. Avuga ko hari bene izi nzu ziganwa n’abanyabubasha gusa uwo ari we wese atapfa  kwinjiramo. Hinjira uzwi, wahawe karibu n’ushinzwe kuharinda.

Inyubako nk’iyi iherereye mu Gihogere i Remera, umwe mu baturanye na yo avuga ko yamaze igihe kinini atazi igikorerwamo, nyuma aza gutahura ko ari iy’ubusambanyi.

Uwo mubyeyi wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga,  avuga ko abona muri icyo gipangu hinjiramo amamodoka meza n’abakobwa  beza biyubashye.

«Twahoraga twibaza igikorerwa muri icyo gipangu kubera uburyo habaga hatuje utabona abana cyangwa umuryango ahubwo ukabona haje imodoka nziza irinjiye, hashira akanya hagasohoka inkumi iherekejwe n’umuzamu uharinda, bituma tugira amatsiko yo kumenya ibihakorewa mbwira abahungu baba mu rugo ngo bazabaze umuzamu gahunda z’icyo gipangu, bamubajije ababwira ko ari ahantu abakire bahurira n’abakobwa, ati ‘kandi ni bo biyishyuriye inzu haza umuntu tuzi nta wundi wapfa kuhinjira ujya kuhaza nkuzi twavuganye kuri telefoni nzi n’uwo uje kureba nkabona kukwakira.’ »

Masengesho Grace (si   izina rye nyakuri) yabwiye  Izuba Rirashe  ko akora ubusambanyi  n’abagabo  batandukanye  kandi bose bamuhamagara  kuri telefoni.

Yagize ati "Dukorera ubusambanyi mu mazu meza kandi tuba dufite n’umutekano  cyane ko nta  muntu ushobora gutekereza ko ugiye  gukora ubusambanyi  iyo winjiramo.”

Asobanura ko abagabo babahamagaye, baba bazi icyo  bashaka bakaryamana, bakishyura amafaranga  bavuganye.

Masengesho avuga ko abakobwa bajya muri ibyo bipangu  baba biyubashye  batandukanye n’indaya  zihagarara ku muhanda.

Masengesho  na we  asobanura  amazu yagezemo ko aba yiyubashye kandi afite umutekano uhagije, ati "Ntituzi abayakodesha gusa tuhasanga umuntu umwe uhakorera,  uwo muntu  ashobora no kugushakira abagabo, mbese aba umuhuza w’abagabo n’abakobwa. Hari n’igihe umugabo  agenda  yijyanye agasaba  wa muntu asanze kuri ya nzu  akamushakira umukobwa,  hagira umushaka ukumva baraguhamagaye.”

Igiciro…

Masengesho avuga ko atapfa kumenya umubare w’amafaranga yinjirizwa n’uburaya ko biterwa n’abakiriya  yabonye. Hari n’ushobora kuza akamumarana  icyumweru  cyangwa umunsi wose, ariko  iyo ari umuntu ushaka  guhita yigendara hari n’abatanga  hagatai y’amadolari 100 -200, nk’uko abisobanura.

Abajijwe  abagabo yumva bamaze kumuha icyashara,   Masengesho yaratangaye cyane, ati " Yegoko  mana! Nta wabasha kumenya umubare w’abantu amaze kuryamana  na bo kuko ntabwo nigeze mfata umwanya wo kubabara.”

Avuga ko akunda kubona abakiriya mu gihe cy’iminsi y’akazi, mu mpera z’icyumweru  ngo  akunze gukorera mu Ntara cyangwa akajya i Kampala muri Uganda, kuko naho hari abagabo bakenera Abanyarwandakazi.

Umugore w’imyaka 30 y’amavuko utarashatse ko amazina ye atangazwa,  ni umugore wubatse wahaye Izuba Rirashe ubuhamya  bw’uko na we yigeze  kwinjira kuri bene inzi nzu, atazi ibikorerwamo.

Yagize ati "Hari umusore twasenganaga tuvugana bisanzwe aza kujya hanze (mu mahanga) tukajya tuvugana kuri facebook nyuma ageze i Kigali arampamagara ati ‘ngwino unsuhuze’ anyobora aho ari, mpageze ndinjira mbona ari urugo rw’umuntu bisanzwe.”

Akomeza agira ati «Ngeze mu ruganiriro mbona intebe zisanzwe bati  ‘Komeza mu cyumba nsanga ari kumwe n’umuntu umwe uhakora, batuma icyo kunywa n’ibindi ntangira gutinya numva ko bidasanzwe mbonye bikomeye kuko yari atangiye kunsaba ibyo ntateganyije nsohoka nk’ujya kwihagarika  ndataha .»

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Bruno Rangira yatangajwe no kumva ko hari inzu zikorerwamo ubusambanyi zitazwi, zitari amacumbi cyangwa amahoteli.

Asaba abaturage kujya batungira agatoki inzego zishinzwe umutekano mu gihe babonye inzu nk’izo zikorerwamo ibitemewe.

Izuba Rirashe

Kigali: Abakora akazi k'ubusambanyi bahinduye amayeri

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment