Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Gusomana umwanya munini ni umuti w'ibibazo by'igitsina ku bashakanye

Gusomana umwanya munini ni umuti w'ibibazo by'igitsina ku bashakanyeInzobere mu miterere n’imibereho ishingiye ku gitsina, Ndayishimiye Benny, mu kiganiro ‘Iwacu mu muryango’ yagiranye na Radio 10, yavuze ku gusomana ku bashakanye.

Yakomoje ku bagabo bagira ikibazo cyo kurangiza vuba hamwe n’abafite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina (gushyukwa).

Ndayishimiye yagize ati “ Gusomana ku buryo bwimbitse ku bantu bubatse biravura [...] ni umuti kuri ba bagabo igitsina gitinda gufata umurego […] iyo asomye umugore umwanya munini igitsina gifata umurego […] iyo umugabo afashe umwanya wo gusoma umugore ntahite yihutira guhita akora imibonano akaguma mu mwanya wo kumusoma no kumukoraho , ni umuti mwiza wo ku kudashyukwa k’umugabo.”

Yakomeje avuga ko umugabo ashobora gusoma umugore we agahita arangiza nta mibonano mpuzabitsina ibayeho ariko ibi nabyo ngo si bibi.

Yagize ati “ Uyu munsi umugabo ashobora kugusoma umwanya munini akarangiza, nta kibazo mureke , umutere akanyabugabo umubwire uti cheri ejo bizagenda neza [...] ejo bigenze uko ntazarangiza kuri wa mwanya kubera ko amaze kumenyera gusomana umwanya munini [...].”

Yakomeje asobanura kogusomana umwanya munini kandi wabyitayeho ari n’umuti uvura ububabare abagore bagira iyo bari mu minsi y’uburumbuke n’ibindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment