Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Uganda: Umugore yahunze umugabo udahaga igitsina

http://igitsina.topstories24.com
Ruth Nakyeyune yarageye inzegi z’umutekano z’agace ka Bulenga ko umugabo we amuhoza ku nkeke kuko atajya ashira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina .

Inkuru dukesha The New Vision ivuga ko Nakyeyune yasabye Polisi gutana na Sutan Ali Baba, ukomoka muri Nijeriya ku wa mbere ku ya 15 Ukuboza 2014.
Nakyeyune avuga ko igihe yamaze abana na Sultana cyamuviriyemo igikomere kitazasibangana mu buzima bwe bwose.
Uganda: Umugore yahunze umugabo udahaga imibonano mpuzabitsina
Kyeyune n'umugabo we Sultan
Yagize ati” yazaga nk’iya gatera, nta kumvugisha, uko ansanze kose, aho naba ndi hose, simbashe kumwigobotora”.
Akomeza avuga ko iyo yangaga gukora imibonano na Sultan, yamwimaga ibyo kurya.
Sultan avuga ko umugore yamucaga inyuma, akagera mu buriri atagishaka batera akabariro.
Ati”ntiyaburaga ibyo yitwaza ngo ampakanire, ubundi akankangisha kwiyahura”.
Ntiyiyumvisha impamvu umugore we atanyurwa kandi abona ari intangarugero kurusha abandi bagabo baturanye.
Inshuti za Sultan zatangaje ko uwo mugabo amaze gutana n’abagore benshi kandi ko bose bagenda bahukana babitewe n’ubushake bukabije bw’imibonanompuzabitsina agira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore, UN-WOMEN, 35% ku Isi bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo, 38% by’abagore bicwa baba bishwe n’abo bakoranye imibonano mpuzabitsina.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment