Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Kwikinisha ni ibintu bisanzwe-Abaganga

http://igitsina.topstories24.com
Mu gihe bamwe mu bagore bibaza ndetse bagatangazwa no kubona abagabo babo bikinisha, abahanga mu bijyanye n’imyanya myibarukiro bemeza ko kwikinisha ari ibintu bisanzwe bitanatangaje ndetse ko bidasobanura ko baba barambiwe kuryamana n’abagore babo.

Inkuru y’urubuga 7sur 7 ivuga ko umuganga Dr.Catherine Solano wo mu Bufaransa, amara impungenge abagore ko bitagakwiye kubahangayikisha, yemeza ko hari zindi mpamvu z’ingenzi zituma abagabo bafite abagore bikinsiha.
Yagize ati «Kwikinisha ni ibintu bisanzwe, iyo abagabo bari bonyine bagashaka ibyishimo biva mu mibonano mpuzabitsina, si uko baba barambiwe kuryamana n’abagore babo. Bashobora kubikora bashaka kurangiza igihe batabashije ku bikora mu gikorwa nyirizina, ashaka kugabanya umunaniro ukabije, cyangwa ashaka gusuzuma ko asohora.»
Gusa Dogiteri Solano ahamya ko hari imico ishobora gutera umugabo guhora ashaka kwikinisha nko kureba amafilime y’urukozasoni, kandi ngo kwikinisha bihoraho bishobora kumwangiza akazinukwa imibonano mpuzabitsina.
Uyu muganga abwira abagore bafite abagabo bikinsiha bitagakwiye kubatera impungenge.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment