Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Kinshasa: Bamwe bakoresha ishashi mu mwanya w’agakingirizo

http://igitsina.topstories24.com
Mu mahugurwa abera i Kinshasa y’abanyamakuru bo mu bihugu by’Afurika yo hagati batangaza kuri SIDA, hahishuwe ko muri RDC iki cyorezo kikihashinze imizi, kuko mu duce twinshi batanazi agakingirizo; n’utekereje kwirinda akoresha ishashi.

Abanyamakuru bayitabiriye bagenda baganira n’inzego zinyuranye zifite aho zihurira no kurwanya icyorezo cya SIDA. Mu bitaro byita ku babana n’ubwandu bwa SIDA biherereye Kabinda mu Mujyi wa Kinshasa(ahateganye n’inyubako ndende cyane ikoreramo Radio na Televiziyo by’igihugu RTNC), abanyamakuru baganiriye n’umuganga ushinzwe abarwayi ba SIDA, nawe ubana n’ubwandu.
Muganga Clothilde imyaka 46 y’amauko wemeye kuvugwa izina kuko asanzwe atanga ubuhamya mu ruhame, yamenye ko afite Virusi itera SIDA mu 1998. Avuga ka mu bihe bya mbere by’uburwayi bwe yarembye, ibiro bikagabanuka ava ku biro 60 agera kuri 29, ngo yanarwaye igituntu inshuro eshatu.
Ku bwe ngo asanga kimwe mu bibazo bikomeye ari uko abantu badahabwa amakuru ahagije kuri SIDA. Yemeza ko kubura amakuru bituma n’abantu baha akato ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.
Kinshasa: Bamwe bakoresha ishashi mu mwanya w’agakingirizo
Benshi bakoresha amashashi mu mwanya w’udukingirizo!
Uretse amakuru, bamwe mu banyamakuru bo muri RDC baravuga ko n’udukingirizo hari ibice bimwe na bimwe tutageramo. Bakemeza ko hari aho basanze abaturage bakoresha amashashi mu mwanya w’udukingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ibyo bishimangirwa n’umuryango mpuzamahanga w’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières, MSF), ari nawo ucunga ibitaro bya Kabinda, uvuga ko RDC yasigaye inyuma ho imyaka 15 mu kurwanya SIDA ! Ibyo biri nu mu itangazo yashyize ahagaragara, rishyikirizwa umushyitsi wese uje mu bitaro bya Kabinda.
Ushinzwe ihanamakuru muri uyu muryango, Amanda Colin, avuga ko kimwe cya kane cy’abagana ibi bitaro bafite ubwandu, bapfa biturutse ku ngaruka zo gusigara inyuma kwa Kongo mu bikorwa byo kurwanya SIDA.
Kinshasa: Bamwe bakoresha ishashi mu mwanya w’agakingirizo
Bamwe mu bitabiriye barimo guhabwa amahugurwa
Mu kugaragaza uko iki kibazo giteye mu gihugu cye, Dr Aimé Mboyo, Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya Sida muri RDC (PNMLS, Programme National Multisectoriel de Lutte contre le Sida), yavuze ko mu bikorwa binyuranye bigenda bigerwaho mu bihugu byo muri aka karere, u Rwanda ari rwo rwakataje mu kurwanya Sida. Ati : “ibyo birazwi, u Rwanda rwarakataje.”
Ibi bisa n’ibyo inzego zitandukanye n’itangazamakuru mpuzamahanga bikunze kugaragaza ku Rwanda.
Aya mahugurwa yateguwe na Institut Panos Europe, ahuje abanyamakuru baturutse mu bice byose bya Congo, wongeyeho abavuye Centrafrica, u Burundi n’u Rwanda; azamara iminsi icyenda.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook

http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment