Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Impamvu zatumye hagenwa y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

http://igitsina.topstories24.com
U Rwanda n’isi yose biri mu gihe cy’iminsi 16 y’umwihariko yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye inzego zose kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Iyi minsi yemejwe bitewe cyane cyane n’impamvu zikurikira.
Urubuga rwa OXFAM rugaragaza zimwe mu ngero zagendeweho gushyirao iyi minsi:
• Mu Ugushyingo 1960, ababikira barenga batanu bo muri Repubulika ya Dominikani bishwe n’ubutegetsi bwariho kubera ko bahoraga bahamagarira Leta gukuraho ubusumbane bw’ibitsina bwagaragaraga muri icyo gihugu.
• Muri uko kwezi kandi, abanyeshuri b’abakobwa 14 bo muri Kaminuza ya Moreyali (Montreal) muri Canada bishwe bunyamaswa na bagenzi babo kubera guharanira ko batezwa imbere kuko bari barasigaye inyuma.
• Kuwa 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA nk’imwe mu ngaruka zugarije umugore n’umukobwa mu gihe akorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
• Ku ya 10 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza Itangazo Mpuzamahanga ryemejwe na Loni ; bityo abaharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa bavuga ko guhohotera abagore n’abakobwa ari kimwe mu bivogera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Impamvu zatumye hagenwa y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Aya matariki yaratoranijwe hashingiye kuri iyo sano hagati y’ihohoterwa rikorerwa abagore n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.
Kuva mu 1990 u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda. Buri mwaka hakaba insanganyamatsiko y’Isi ariko na buri gihugu kikagira umwihariko bitewe n’uko kibyumva.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abana ni imwe mu nzitizi zibangamiye iterambere n’uburenganzira bwa muntu.
Mu nama zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye, abagore bagiye bagaragaza impungenge baterwa no guhohoterwa, bagatanga ubuhamya butandukanye bityo basaba ko ihohoterwa ryafatwa nk’icyaha cyibasira inyokomuntu kandi batanga ingamba ku buryo bwo kurirwanya.
Imwe muri izo nama ni iyabereye i Vienne muri Autriche mu 1993, yasojwe Leta zose zisabwe ko zakora uko zishoboye zikarandura ihohoterwa burundu. Kuva icyo gihe hagiye hakorwa byinshi mu kurirwanya no kurikumira.
By’umwihariko mu Rwanda, Leta yashyizeho gahunda n’ibigo bitandukanye bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abarikorewe bakitabwaho (Isange one Stop Center) biri hirya no hino mu gihugu.
Ibyegeranyo bikomeza gukorwa ku ihohoterwa bigaragaza ko ku mugabane wa Afurika hari ibiguhu ihohoterwa rikorwa ariko rigakoeza kugirwa ubwiru.

 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment