Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Imiterere y’udukingirizo tw’abagore ibangamira ikoreshwa ryatwo

http://igitsina.topstories24.com
Imiterere y’udukingirizo tw’abagore yabangamiye ikoreshwa ryatwo

Udukingirizo dukoreshwa, akabagore ni ako k’umweru (Ifoto/Mwema B.)

Mu gihe udukingirizo tw’abagabo tuboneka ahantu henshi  mu gihugu, utw’abagore turacyari imbonekarimwe.

Ntibyoroshye kubona agakingirizo k’abagore mu iduka mu gihe utw’abagabo dukwirakwizwa ahantu hahurira abantu benshi.

Abakobwa n’abagore benshi mu Rwanda bavuga ko batazi imitere ndetse n’imikoreshereze y’agakingirizo k’abagore.

Umwe mu bagore ukora mu duka rimwe mu mujyi wa Kigali uvuga ko atarabona agakingirizo k’abagore, avuga ko kuba umukobwa yakagura agashobora kugakoresha ubwe byamufasha kwifatira icyemezo mu gihe akora imibonano mpuzabitsina aho gutegereza ko umuhungu ariwe ufata iya mbere mu guhitamo gukoresha agakingirizo cyangwa ngo akihorere.

Ati: "hari igihe umusore ashobora kuza gusura umukobwa akaza nta gakingirizo yitwaje kandi bikarangira bakoze imbonano idakingiye, umukobwa aramutse afite agakingirizo ke byamworohera.”

Undi mukobwa nawe utakunze ko izina rye ritangazwa kubera impamvu zijyanye n’umuco, avuga ko na we asanga agakingirizo k’abagore kabashije kuboneka byatuma umukobwa na we agira uruhare rufatika mu gufata icyemezo ku ikoreshwa ry’agakingirizo, gusa akavuga ko bashoboye kubiganiraho byaba bihagije.

Nkwihoreze Jacky, ushinzwe kumenyekanisha udukingirizo mu kigo  Society for Family Health (SFH) gicuruza udukingirizo mu Rwanda, avuga ko udukingirizo tw’abagore tutaboneka ku isoko bitewe n’uko nta bashoramari baboneka bo kuducuruza n’abaterankunga biyemeza kudutanga nk’uko bikorwa ku dukingirizo tw’abagabo.

Ikindi gisobanura ibura ry’udukingirizo tw’abagore ngo ni imiterere yatwo aho usanga dufite ingara ebyiri, rumwe umugore yinjiza mu gitsina cye urusigaye akarufatira hejuru mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina, bikaba bituma tugorana kuruta utwambarwa n’abagabo ku buryo bworoshye bisaba kuzingira ku gitsina cy’umugabo cyafashe umurego gusa.

Kuba tudakunzwe gukoreshwa kandi bituma igiciro cyatwo kizamuka, aho kamwe (gakoreshwa inshuro imwe) kagura amafaranga ibihumbi bitatu (3000 rfw).

Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), avuga ko "ikibazo cy’udukingirizo tw’abagore kireba cyane ubushakashatsi kuruta kureba abadukoresha.”

Asobanura ko MINISANTE yagerageje kwigisha abantu gukoresha agakingirizo k’abagore ariko imiterere yako igakomeza kuba imbogamizi, bituma gakoreshwa n’abari munsi ya rimwe ku ijana mu gihe abarenga 90% bakoresha ak’abagabo.

Ati: "twe imbaraga zacu tuzishyira mu gakingirizo k’abagabo, ak’abagore n’abagakoze tubagira inama mu bihugu bitandukanye bagiye batanga raporo bavuga ko gakwiye kunozwa kakarushaho gukoreshwa neza, kuko uburyo gakoreshwamo buragoye si kimwe n’ak’abagabo.”

Dr. Sabin atanga ubutumwa ko abagore n’abagabo bakwiye gufatanya mu ikoreshwa ry’agakingirizo kitwa ak’abagabo kugira ngo gashobore kurinda bose.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment