Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abagore bakuze baravugwaho kurarura abasore muri Nyacyonga

http://igitsina.topstories24.com
Abagore bakuze baravugwaho kurarura abasore muri Nyacyonga

Agasanteri ka Nyacyonga gaherereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali (Ifoto/Mpirwa E.)

Mu isantere y’ubucuruzi ya Nyacyonga iherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, abagore bakuze b’abasinzi baravugwaho gushora mu busambanyi abana bato.

Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko ibyo biba cyane mu bihe by’umugoroba ubwo abo bagore bavugwa baba basomye icupa bityo bakifuza kuryamana n’abasore.

Umumotari utashatse ko izina rye rishyirwa mu itangazamakuru avuga ko akorera cyane muri iyi santere ya Nyacyonga, ati "Aha hari utubari twinshi twitabirwa n’abagabo ndetse n’abagore bakunze kugaragaza ibikorwa by’ubusambanyi iyo kabagezemo ariko hari n’abavuga ko abo bagore baba bashaka abana bato. Ngo abasore nibo babashimisha kurusha abagabo babo.”

Abavuga ko hari abagore bakuze bararura abana bato babashora mu busambanyi, bagaragaza ko ahanini biterwa n’ubwitabire bw’utubari buri ku rwego rwo hejuru muri aka gace ka Nyacyonga, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwaba maso amazi atararenga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akamatamu, Niyonshuti Valens, avuga ko nawe yumva bene ubwo busambanyi, ariko ko nta muturage wari wazana ikibazo mu buyobozi avuga ko umwana we yararuwe.

Niyonshuti yabwiye Izuba Rirashe ko "Cyeretse niba ahari abo bagore bava ahandi bakaza gukorera ibyo ino dore ko abo bavugwa tutabazi nta n’uradutungira urutoki.

Muri aka gace nta mahoteli ahari; uyu muyobozi akaba avuga ko "buriya wasanga banabikora rwihishwa nko mu bihuru.”

Yongeyeho ko kuba bivugwa n’abaturage ubwo bihari kandi ko nawe ajya abyumva, bityo ubuyobozi bukaba bugiye kubikurikirana.

Ubwo tariki 11 Ugushyingo 2014 Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, yakomoje ku kibazo yumvise ko uyu Murenge urimo ibiyobyabwenge byinshi.

Yasabye ko ibyo biyobyabwenge byarwanwa ndetse yibutsa abaturage ko ubwenge bwabo butagomba kuyobywa ahubwo bugomba gukoresha neza mu kwiteza imbere.
 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment