Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abagabo basiramuye bazagera kuri 66% muri 2018

http://igitsina.topstories24.com
Abagabo basiramuwe bazaba bageze kuri 66% muri 2018

Umugabo asiramurwa (Ifoto/Kisambira T)

Leta yihaye intego ko 66% by’abagabo mu Rwanda bazaba basiramuwe mu mwaka wa 2018.

Ubushakshatsi bwasohotse mu Rwanda muri 2010 bwerekana ko cumi na batatu ku ijana (13%)  gusa by’abagabo ari bo basiramuwe. 

Dr. Rugira Eugene ushinzwe ibikorwa byo gusiramura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), avuga ko igitsinagabo kidasiramuye kiba gitwikiriwe n’agahu gahisha utunyabuzima dutoya dushobora guha urwaho agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Usibye guha icyuho SIDA, Dr. Rugira asobanura ko kuba umugabo adasiramuye bishobora no guteza umugore kanseri y’inkondo y’umura bitewe n’udukoko (microbes) tugenda twihisha mu gihu cy’igitsina, ako gahu k’igitsina kakaba kanabika n’utundi dukoko duteza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. 

Ati: "Inyungu si ukurinda agakoko gatera SIDA gusa harimo n’isuku,” gusa ashimangira ko kwisiramuza bidakuraho ibyago byo kwandura ijana ku ijana.

Mu rwego rwo kuzamura umubare w’abasiramuwe, Ministeri y’Ubuzima MINISANTE yatangije igikorwa cyo gusiramura hakoreshejwe impeta  ku bagabo barengeje imyaka 18.

Rugira atangaza ko kuva mu Kwakira 2013 kugeza muri Nzeri 2014, abamaze gusiramurwa ari abagabo 182.186, mu gihe muri 2012-2013 hari hasiramuwe abarenga gato 180.000.

Asobanura ko mu igenabigambi riva 2013 kugeza mu mpera za 2015 hateganijwe gusiramurwa abagabo 805.500.

Uyu muyobozi  asobanura ko kugira ngo ibyo bigerweho uburyo bwose bwo gusiramura bukoreshwa ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi.

Usibye gusiramura hakoreshejwe impeta, hakoreshwa n’uburyo busanzwe bwo gusiramura hakoreshejwe kubaga bagakuraho uruhu ruhishe umutwe w’igitsina
 
Gusa impeta yahiswemo bitewe n’uko yoroshye gukoresha kandi abakora iryo siramura bashobora gukorera abantu benshi kuruta kubaga, ariko agasobanura ko itasimbuye uburyo busanzwe.

Mu rwego rwo kwirinda ko abana b’abahungu bakura badasiramuwe, Dr. Rugira atangaza ko hari uburyo bwo gusiramura impinja (abana bakivuka kugeza ku mezi abiri) bwitwa Mogen Clamp buboneka kuri ubu mu bitaro bya King Faisal, akaba avuga ko hari gahunda yo guhugura n’ibindi bitaro.

Yavuze  ko abakora mu buvuzi babiri kuri buri kigo nderabuzima n’ibitaro bahuguwe mu gusiramura, mu gihe abagera ku 118 ari bo bahuguwe ku gukoresha impeta mu gihugu hose.
 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment