Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ubuzima:Abagore baracyatinya kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura

http://igitsina.topstories24.com
Kanseri y’inkondo y’umura iri ku mwanya wa 2 mu bwoko bwa kanseri zihitana abantu benshi, hari abagitinya kuyisuzumisha.

Nk’uko bitangazwa n’umuganga w’abagore  mu bitaro by’u Rwanda bya Gisirikare, Dr Butoyi Alphonse, mu bagore 4 baza kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura muri ibyo bitaro, umwe wenyine  ni we wemera gusuzumwa.

Usanga abenshi mu babyanga ngo baba bagize isoni zo gusuzumwa n’abaganga b’abagabo.

Dr Butoyi, avuga ko n’ubwo bimeze gutyo mu Rwanda, abantu b’igitsinagore bangana na miliyoni 2,72 ni ukuvuga hafi miliyoni 3 bafite ibyago byo kwandura  kanseri y’inkondo y’umura (HPV) mu gihe batisuzumishije cyangwa ngo bafate urukingo rwayo.

Kuva mu mwaka wa 2011 kugera muri Kanama 2014  abagore 986 bapimwe iyo kanseri 678 bahwanye na 70% yarabahitanye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2013 abantu bishwe n’indwara ya kanseri bangana 9.6% by’abantu bose bapfuye muri uwo mwaka.

Uwo muganga w’abagore muri (RMH) abagira inama zo kudaterwa isoni no kwisuzumisha kanseri iyo ari yo yose, kuko iyimenyekanye kakiri kare ishobora kuvurwa igakira cyangwa umuntu akayimarana igihe nta cyo imutwaye kuko aba yarafashe imiti hakiri kare.

Balinda Jean Paul ukora mu ishami rishinzwe kurwanya kanseri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko Kanseri y’inkondo y’umura umuntu ashobora kuyirinda ku kigero cya 95%.

Uburyo bwiza bwo kuyirinda akaba ari ugufata urukingo, atanga urugero ku bagore miliyoni n’igice bamaze kuyikingirwa ariko bikaba bibabaje kubona 97% muri bo ari ari abakobwa bakiri bato hagati y’imyaka 11na 17.

Raporo yashyizwe ahagaragra n’ishami ry’Umuryango w’abibumye ryita ku buzima (OMS) muri iki cyumweru  igaragaza ko mu mwaka wa 2012 abarwayi bashya bayo bari  ibihumbi 530, abapfuye akaba ari ibihumbi 270 kandi 85%  aribabarirwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment