Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Polisi y’u Rwanda yatangiye kwigisha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu magereza

http://igitsina.topstories24.com
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza imfungwa n’abagororwa kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu magereza yo mu Rwanda.


Ubu bukangurambaga bwatangiye gukorwa muri Gereza ya Rilima, Muhanga, Huye, Musanze, Nyagatare, Ntsinda, Rusizi na Rubavu.

Mu kiganiro yahaye abagororwa bo muri gereza ya Rilima iherereye mu Karere ka Bugesera, CIP Modeste Gasore ushinzwe ubuyobozi mu bigo ‘Isange One Stop Centers’ na gahunda z’ubuvuzi bwihariye muri Polisi y’u Rwanda, yababwiye ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haba ku warikorewe n’umuryango we by’umwihariko, n’igihugu muri rusange.
Polisi y’u Rwanda
Yabasobanuriye ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda harimo kurinda, gukosora no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa kugira ngo bafatanye n’abandi mu iterambere ry’igihugu.
CIP Gasore yabasabye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho bari mu magereza, ndetse no mu miryango yabo nyuma yo kurangiza ibihano bahawe.
Yagize ati “Iyo ukoze icyaha icyo aricyo cyose cyane cyane icy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abantu ntibongera kukugirira icyizere. Ahasigaye ni ahanyu kugira ngo mwigarurire icyo cyizere, mukora ibitabuzwa n’amategeko, mufatanya n’abandi kurwanya iki cyorezo. Uku niko umuryango nyarwanda uzabona koko ko mwahindutse.”

Umuhuzabikorwa wungirije wa Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda i Kigali, IP John Bosco Kagame, yasobanuriye abagororwa ko iyo baje babagana bahabwa ubufasha butandukanye haba ubw’ubuvuzi, ubujyanama ku by’amategeko n’ubundi bufasha butandukanye.
Umwe mu bafungiye muri gereza ya Muhanga witwa Bangamwabo Vedaste wakatiwe imyaka 10 kubera icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko asaba imbabazi z’icyaha yakoze akanavuga ko yatesheje agaciro uwo yahohoteye ndetse n’umuryango we.
Akaba yanasabye ko ubuyobozi bwamuhuza n’uwo yahemukiye kugira ngo amusabe imbabazi.
Nyirabuhinja Christine ufungiye muri Gereza ya Musanze akaba yarakatiwe imyaka 15 kubera kubyara agata uruhinja, yashimye ubutumwa Polisi yari isanzwe ibaha nubwo yabahaye, avuga ko iyo aza kubwumvira atari kwihekura.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi irinndwi bukaba bwarateguwe na Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda ibinyujije ku miryango ishamikiye ku bikorwa by’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN).
RNP
 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina1(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment