Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Isoni zo kugura udukingirizo zituma basama inda zitateguwe

http://igitsina.topstories24.com
Nubwo amasomo akomeje gutangwa kuburyo butandukanye bwo kwirinda gusama inda zitateganijwe ku bangavu, isoni zo kugura udukingirizo ndetse no kwitabira gahunda zibafasha kwirinda gusama, ngo zaba ziri ku isonga mu bituma abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Bikunze kugaragara ko bamwe mu bakobwa iyo bamaze gutwara inda nk’izo zitateguwe, bakunze kwigira inama yo kuzikuramo bamwe bakagongwa n’amatgeko y’u Rwanda kuko abihanira.
Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Huye na Nyaruguru, baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE bavuga ko bakora imibonano mpuzabitsina, ariko abenshi baakaba bagira ipfuwe ryo kugana butike (boutique) cyangwa farumasi ngo babe bagura udukingirizo.
Abenshi muri aba baganiriye na IGIHE bemeza ko kujya kugura agakingirizo cyangwa gukoresha imiti iboneza urubyaro utarashaka umugabo bumva biteye isoni kadi kwifata gukora imibonno mpuzabitsina bikunda kuba ingorabahizi.
Uwanyirigira Divine ufite Imyaka 23 utuye mu Kagari ka Kabere, Umurenge wa Ruheru yemera ko ajya akora imibonano mpuzabitsina, ariko atatinyuka kujya kugura agakingirizo ahubwo umuhungu bagiye kuryamana ari we ugomba kukagura.
Uwanyirigira kuri ubu afite umwana w’imyaka 2 y’amavuko yabyariye iwabo, avuga ko bitapfa kumworohera kujya ku kigo nderabuzima gusaba gahunda yo kuboneza urubyaro kuko atarashinga urugo.
Ati “Umuhungu ni we ugomba kuzana agakingirizo njye sinajya kukagura, abambona ngura agakingirizo bavuga ibingana iki? […] ibyo gufata imiti iboneza urubyaro ni iby’abagore kandi jye sinabijyamo ntarashaka umugabo; ubwo nagenda mvuga ngo iki? Bamfata nk’indaya.”
Bamwe mu batanga serivisi zo kuringaniza imbyaro, abacuruza imiti irinda gusama ndetse n’udukingirizo mu Mujyi wa Huye, na bo bagaruka kuri iki kibazo cy’isoni, bakavuga ko hakiri imbogamizi kuko abenshi mu bakobwa babagana baza baseta ibirenge, rimwe na rimwe bakabanza kugorwa no kuvuga serivisi bifuza.

Nubwo bivugwa ko katarinda 100%, agakingirizo kari mu byakumira inda zitateguwe
Nkuko umwe mu bakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Matyazo utashatse gutangaza amazi ye abitangaza, si abubatse gusa baha izi serivisi zo kuboneza urubyaro no kwirinda gusama gusa, kuko amabwiriza bafite avuga ko umukobwa wese wujuje imyaka 21 yemerewe kugana abaganga bakamugira inama y’uburyo yakoresha yirinda aho kugira ngo atware inda atateguye.
Impamvu bafatira kuri iyi myaka, ni uko umuntu aba amaze kugera ku rwego rwo kwifatira icyemezo ku buzima bwe, ndetse ikaba ari nayo myaka yo kwemererwaho gushyingirwa mu mategeko y’u Rwanda.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina1(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment