Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Impamvu bamwe mu bakobwa/abagore bakunda kwambara urunigi ku nda no ku kuguru

http://igitsina.topstories24.com
Inigi cyangwa imirimbo itandukanye bimenyerewe ko yambarwa ku maboko, ku matwi, ku ijosi cyangwa ku ntoki, ariko hari n’abagore cyangwa abakobwa bayishyira ku nda no ku ku maguru.


Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye Murangwa Gustave, umucuruzi w’imirimbo itanduakanye yo ku mubiri atangaza igisobanuro cy’iyambarwa n’abagore ku nda.

Murangwa yavuze ko akurikije ibyo abwirwa n’abakiriya bamugana bakeneye iyo imirimbo, asanga hari impamvu eshatu zituma abantu bakunda kwambara urwo runigi.

Hari ugushaka kurimbisha umubiri, hari abayambara ku nda cyangwa ku kuguru bagamije gukurura abagabo. Abandi bemeza ko hari ababyambara nk’imiti barangiwe n’abavuzi gakondo cyangwa abapfumu.

Gustave yagize ati "hari abambwira ko bishimira kwambara urunigi mu nda bagamije kurimba gusa, abandi bakamenera amabanga yabo ko iyo yarushyize ku nda, umugabo we akarubona bimushimisha kurukoraho”.

Hari n’abamumeneye ibanga ko babyambara kuko babirangiwe n’abapfumu, babarangiyemo imiti ku bw’ikibazo runaka baba bafite.

Ku maguru bikunze kuvugwa ko abahambara urunigi ari abakora umwuga w’uburaya. Bikaba bivuga ko yigenga, nta mugabo afite, ari ku isoko.

Urubuga rwa interineti rwa www.bijouxargentparis.com ruvuga ko umurimbo wo ku kuguru ku mukobwa bidasobanura uburaya cyangwa kwigurisha, ahubwo ko bimwongerera gukurura abagabo cyangwa abasore bamureba.

Nk’uko bigaragara kuri urwo rubuga, iyo mirimbo ituma umukobwa arushaho kuberwa, keretse niba hari abayambara bafite ibindi bagamije

Umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati "njye nkunda urunigi rwo ku kuguru, umuhungu dukundana ambwira ko bimushimisha ko aba abona mberewe kurushaho”.

Urwambara ku nda we yavuze ko atayobewe ko hari abarwambara bafite indi ntego, ariko we akaba arukundira ko aba abona rumubereye iyo yirebye.

Imirimbo itandukanye ikoreshwa n’abagore baba bagamije kuberwa nk’uko bakoresha inyongerabwiza zitandukanye nko kwisiga puderi, gusiga inzara n’ibindi. N’ubwo bimeze bityo ntibibujije ko hari n’ababikoresha bafite intego zitandukanye bashaka kugeraho.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina1(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment