Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abashakanye baryama bambaye ubusa, kimwe bibazanira umunezero w’urugo

http://igitsina.topstories24.com
 Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryama bambaye ubusa, ari ibanga ry’umunezero mu bashakanye, kuko bigira uruhare rukomeye mu kwisanzuranaho kwabo kabone n’iyo baba batabikora ku bushake.

Abakoze ubu bushakashatsi babaza abashakanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ku kibanezeza n’ikibababaza mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’abashakanye. Abenshi icyo bahurijeho kibashimisha ni ukuryama bambaye uko bavutse.

Amakuru atangazwa Daily Mail avuga ko hari ibanga rikoreshwa n’imiryango ifite umunezero, kandi iryo banga ngo rigizwe n’utuntu duto duto umwe mu bashakanye akorera mugenzi we, nko gusohokana bakajya ahantu runaka, gutemberana agatoki ku kandi, gusomana mu ruhame n’ibindi.
Pepper Schwartz n’ikipe yari ayoboye, bo muri Kaminuza ya Washington muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, bagaragaje ko 44% by’abagabo na 29% by’abagore bitiyumvamo urukundo.

Abashakanye baryama bambaye ubusa, kimwe mu bibazanira umunezero w’urugo
Izi mpuguke zivuga ko kugira ngo abashakanye bishimane bagomba gukora utuntu duto duto, aho abagore 34% by’ababajijwe bavuze ko bashimishwa no kuryama bambaye ubusa, mu gihe abagabo 38% nabo bavuze ko bibashimisha ndetse bikabatera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’imwe mu nshingano zikomeye abashakanye baba bagomba kuzurizanya.

Banavuze kandi ko gusomana, na byo bigira uruhare runini mu kuzanira abashakanye umunezero, ariko kandi ntibikorwe hagiye kubaho imibonano mpuzabitsina gusa.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina1(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment