Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Zimbabwe: Abanyeshuri ba Kaminuza baramaagana icyemezo kibabuza gusomanira muri kaminuza

http://igitsina.topstories24.com

Abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru ya Zimbabwe bari gusinya inyandiko yamagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza bubuza abanyeshuri gusomanira muri Kaminuza. Umwe mu bahagarariye abanyeshuri yabwiye BBC ko iki cyemezo kidashyize mu gaciro

Muri iyi Kaminuza iyo babafashe musomana babirukana muri Campus
Muri iyi Kaminuza iyo babafashe musomana babirukana muri Campus

Tsitsi Mazikana yagize : “ Kumva muri iki gihe ubuyobozi bumbuza gusoma umuntu nkunda cyangwa kumuhobera numva nta bwenge burimo.”

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Kaminuza ntiburagira icyo buvuga kuri iki cyemezo cy’abanyeshuri cyo kunyuranya n’iri tegeko.

Iki cyemezo cya Kaminuza cyafashwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri nka rimwe mu makosa azajya ahanishwa kwirukanwa mu byumba abanyeshuri bacumbikamo muri Kaminuza.
Abanyeshuri kandi babujijwe kugendera ku tuntu dufite imipine bakandagiraho bakihuta ndetse no gutekera mu byumba bararamo.
Muri iyi Kamuniza kirazira gusurwa guhera sa yine z’ijoro ariko abanyeshuri berekana ko batashimishijwe n’iri tegeko kuko rubabuza kwisanzura kandi ari bavuga ko ari abantu bakuru bazi ibyo bakora kandi bashobora kwirengera ingaruka zabyo.
Bibaza impamvu Kaminuza ababuza kwikundanira yarangiza igashyira udukingirizo mu byumba byabo cyangwa mu bwiherero.

Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza ryitwa The Zimbabwe National Students Union (Zinasu) ryemeza ko ubuyobozi bwa Kaminuza bufite akamenyero kabi ko kubafatira ibyemezo bigashyize mu gaciro kandi bitaganiriweho n’impande zombi.

  Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment