Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umugore anshinja kumwanduza sida kandi abaganga bemeza ko ndi muzima

http://igitsina.topstories24.com

Ngira ngo nsobanuze, ngisha n’inama ku kibazo mfite ariko nkaba ntifuza ko e-mail yanjye itajya ahabona. Ikibazo mfite giteye gitya: Ndi umugabo w’imyaka 37,mfite umugore twasezeranye,tubyaranye abana batatu.

Ku inda y’umwana wa 3 umugore yagiye kwipimisha kwa muganga nk’uko bisanzwe ku babyeyi batwite, baramupima bamusangana agakoko ka VIH/SIDA. Ageze mu rugo aza anyuka inabi ngo nimubwire iyo nakuye “izo” Sida namwanduje.

Mubyukuri  numvise ubwoba bunyishe, ariko ntekereje ko ntigeze muca inyuma na rimwe,nterwa ubwoba gusa no kuba nanjye nshobora kuba naranduye.

Mvuze “gusa” kubera ukuntu mu by’ukuri tutari tubanye neza kubera ukuntu yanshinjaga kujya mu bandi bagore, kandi rwose kuva twabana ntarigeze na rimwe muca inyuma.

Umuganga wamukurikiranaga yaje kumuntumaho ngo nanjye nzaze bampime ariko ntiyambwira, biba ngombwa ko yiyizira m urugo (yakekaga  ko

nanze kuza).

Birumvikan ko bitoroshye kubimwemerera kubera ubwoba
umugore yari yarambibyemo.Nyuma y’igihe naje kwemera, njyana na madamu
, ariko turebana ay’ingwe.

Naje gusanga njye ndi muzima. Umugore ntiyabyemeye akomeza kuntoteza no hanze avuga ko namwanduje. Mu mwaka wose nipimishije inshuro 4 abantu hatandukanye, bagasanga ndi muzima.

Muby’ukuri nubwo muganga yatugiriye inama zitandukanye harimo no gukoresha agakingirizo, ntabwo byanshobokeye kubera ko mu mutwe wanjye byahise bihinduka nzinukwa umugore burundu, ahanini ariko biva k’ukuntu yantoteje cyane ngo muca inyuma kugeza n’ubwo abijyanye mu kazi aho nkorera. None ndabaza ngisha n’inama:

-Ese bishoboka bite ko abantu 2 babana nk’umugore n’umugabo,umwe yandura undi akaba muzima kandi bamaranye igihe?

-Ese koko haba hariho amaraso atandura agakoko ka VIH kabone n’ubwo haba habaye gukomereka mu gihe cy’imibonano?

-None se ko mbona imibanire yanjye n’uwo twasezeranye yabaye mibi cyane, tukaba dushwana kubera kudahuza mu myumvire ku bijyanye n’iterambere ry’urugo, inkiko zaba zemera gatanya ku kibazo nk’iki ?

Mbaye mbashimiye ku bisobanuro n’inama mumpa.

Hagize umuganga cyangwa umunyamategeko wakunganira mu gutanga inama byaba byiza.
 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment