Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Menya inyungu nakamaro ko gukora imibonano mpuzabitsina ishuro nyishi

http://igitsina.topstories24.com
Abagabo cyangwa abagore bakunda gukora imibonano mpuzabitsina usanga bafite byinshi barusha abandi ndetse ngo haba hari inyungu mu gukora kenshi iki gikorwa nkuko urubuga rwa Healthwoman  rubitangaza. Ibi ngo bikaba binashobora kurinda indwara nyinshi zitandukanye.

Gukora imibonano mpuzabitsina byongera ibitotsi

Abagore benshi bibaza impamvu iyo barangije gukorana imibonano mpuzabitsina mu ijoro bahita basinzira. Ibi ngo biterwa n’uduce duto tutabasha kuboneka tuvuka iyo amatemba buzi yo mu gitsina cy’umugore amaze kuba menshi twitwa oxytocin dutuma umugabo ahita agira ibitotsi kandi byiza ku buryo n’inzozi zihita zigabanuka kuko aba asa nk’uwibagiwe ibintu byose yahozemo.

Bituma ukira ububabare bw’umubiri

Twa duce two mu matembabuzi yo mu gitsina kandi ngo nitwo twongera imisemburo yitwa endorphins irinda umubiri kuba wakumva ububabare ubwo ari bwo bwose bukuriho. Ngo kubabara umutwe ni cyo kintu cya mbere kigabanywa no gukora imibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina kandi ngo ishobora kugabanya ububabare ku bantu barwaye indwara ya Diabete, rimwe na rimwe no ikaba ishobora no gukira burundu.

Kwirinda kuba wafatwa n’indwara ya Cancer

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahungu bafite guhera ku myaka 20 kuzamura basohora intanga nibura gatanu mu cyumweru baba bongereye amahirwe yo kudafatwa n’indwara ya Cancer y’amabya ku gipimo cya 30%.

Mu gihe abasaza bo iyo basohoye intanga inshuro zirenze 21 mu kwezi baba biyongerera ibyago byo kuba bafatwa na Cancer y’amabya. Niyo mpamvu ngo abasore n’abagabo batarengeje imyaka 50 bagakwiye kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi naho abasaza barengeje iyi myaka bakagabanya inshuro bakora imibonano mpuzabitsina.

Gufasha umubiri gukora intanga nyinshi

Nk’uko kandi ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, uko abagabo bagenda batakaza intanga nyinshi igihe bakora imibonano mpuzabitsina ngo ni nako umubiri ugenda urushaho gukora intanga nyinshi kurushaho kandi nzima kurusha iziba zasohotse, kurusha abadakora imibonano mpuzabitsina kenshi. Ibi ngo bikaba bituma

Gusa ngo ibi bigira ingaruka nziza ku mubiri igihe ababikora babikora babishaka kandi babyumvikanyeho kandi ahantu heza ku buryo bombi ntawe uri bwumve abangamiwe.

Dore inyungu 10 ku buzima ziva mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Gukora imibonano mpuzabitsina byongera abasirikari b’umubiri

Ibi ngo bihuye neza n’uko igihe umuntu uwariwe wese arwaye, ibanga ryo kugirango agire imbaraga ni ukwiyandayanda agakora imibonano mpuzabitsina. Nk’uko bitangazwa n’abahanga batandukanye, ngo gukora imibonano mpuzabitsina byibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, binganya imbaraga zo kurinda umubiri n’ umusirikari w’umubiri (globule) witwa immunoglobin A.

Iyi ngo ikaba irinda umubiri cyane mu kuba wakwinjirirwa n’ubukonje bushobora gutuma umuntu atitira agacika intege. Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ngo bingana no kurya inanasi imwe buri munsi. Bityo rero ngo mu kurinda ubudahangarwa bw’umubiri wawe, ushobora guhitamo imibonano mpuzabitsina rimwe ku munsi cyangwa ukarya inanasi imwe ku munsi.

Bimara Umunaniro

Akenshi umuntu unaniwe ashobora kuvurwa no gukora Siporo yo mu bwoko bwa yoga, kunywa akarahura ka Divayi n’ibindi. Ibi byose ngo ntakintu birusha kuba wananirwa ugakora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwivura umunaniro.

Bituma wirinda kuba wafatwa n’indwara z’umutima

Nubwo imibonano mpuzabitsina idashobora kuvura uwarangije gufatwa n’indwara y’umutima, ifite ubushobozi bwo kurinda abayikora kuba bafatwa n’indwara z’umutima. By’umwihariko ngo ku bagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibura kabiri mu cyumweru, ngo baba bafite amahirwe menshi yo kutagira aho bahurira n’indwara y’umutima kurusha abayikora inshuro imwe mu kwezi. Gusa ngo ntiwagakwiye guhata umuntu ko mukorana imibonano mpuzabitsina kuko ngo iyo bibaye ku gahato nta kintu na gito biba bikumariye.
  Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment