Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Kurangiza vuba, indwara y’uburemba:Impamvu 10 zishobora Kubitera

http://igitsina.topstories24.com
Ibintu icumi bishobora gutera imikorere mibi mu buzima bw’imyorokere ku bagabo harimo kurangiza vuba no kuba ikiremba.

Uburemba ku bagabo buvugwa iyo umugabo adashobora gushyukwa (gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo), bityo akaba atagira ubushake n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina; naho kurangiza vuba bigasobanura kuba atagera ku ndunduro y’ibyishimo bye mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’inshuti ye.

Nk’uko tubikesha igitabo: Principes d’Anatomie et de Physiologie, quatrième édition, Tortora Derrickson ; n’urubuga rwa interinet www.macrocirculation.com, dore zimwe mu mpamvu icumi zishobora gutera umugabo uburemba no kutarangiriza igihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina:

1.Umugabo urwaye indwara y’igisukari (diabetes mellitus): indwara y’igisukari yangiza cyane utwakura tw’ubwonko(nerfs), dutuma igitsina cy’umugabo gifata umurego. Kuri ibyo kandi hiyongeraho ko igisukari gishobora kwangiza imitsi izana amaraso mu gitsina cy’umugabo, kandi ari ingenzi cyane kugira ngo igitsina cy’umugabo gifate umurego

2. Imiterere mibi cyangwa se idasanzwe y’igitsina cy’umugabo (anomalies anatomique): bitewe n’ibice bimwe by’imyanya ndangagitsina bidateye neza uko byakagombye kumera, bishobora gutera uburemba ku mugabo.

3. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka mburugu : mburugu ituma imyanya ndangagitsina y’umugabo idakora neza .

4. Kudatembera kw’amaraso ahagije mu mitsi y’amaraso iba mu gitsina cy’umugabo (obstruction arterielle ou veineuse): indwara zifata imitsi y’amaraso (nka atherosclerose) zishobora gutuma amaraso atembera mu gitsina cy’umugabo agabanuka bikaba byatuma igitsina cye kidafata umurego

5. Kubagwa (opération chirurgicale): kubagwa nka prostate ku mugabo bishobora kwangiza utwakura (troubles neurologiques) dutuma imyanya myibarukiro ye ikora neza, ariko ibi bibaho gake.

6. Imisemburo mike : kugira imisemburo idahagije mu maraso, nk’iyo mu bwoko bwa androgene, harimo testosterone. Uyu musemburo ukaba ufite akamaro ku bagabo harimo gukora neza kw’imyanya ndangagitsina.

7. Imiti n’inzoga: kunywa inzoga nyinshi cyangwa imiti imwe nimwe, cyane cyane igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso (antihypertenseur), igabanya ubwigunge (antidepresseurs) n’indi ishobora guhindura imikorere isanzwe y’igitsina cy’umugabo harimo no kuba kitafata umurego. Aha muganga agusobanurira neza uko wabyitwaramo, ni ukuvuga ko utagomba kugira impungenge.

8. Ubwoba, umunaniro n’ubwigunge: gukora imibonano mpuzabitsina unaniwe cyane, cyangwa ufite ubwoba, nk’urugero rw’ubwo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, imitezicyangwa ubwoba bwo gutera inda bishobora gutuma utarangiza igihe urimo gukora imibonano mpuzabitsina.

9. Impanuka: Impanuka nko guhanuka ukagwira ikibuno cyangwa n’izindi zangiza imyanya ngagagitsina y’umugabo zishobora gutuma aba ikiremba.

10. Imikurire mibi mu byiyumvo ndetse no mu bitekerezo (immaturite emotionelle): Ibi biterwa n’ibice bimwe na bimwe by’ ubwonko bitaba byarakuze neza kandi bigira uruhare runini kugira ngo wumve ubashije gukururwa n’umukobwa, nko kuba wabona umukobwa ukumva uramwifuje.
Inama zigirwa abagabo bafite iki kibazo: Nubwo uburemba bushobora kugirana isano no gusaza k’umugabo, bitewe n’icyabuteye, kwa muganga bashobora kubuvura bugakira cyangwa se bakakugira inama y’uko wakwitwara. Igihe ubonye bikubaho wagana muganga ukwegereye akagufasha.

  Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment