Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Kigali: Abagore barinubira uko abagabo babo bakorakorwa aho biyogoshereza

http://igitsina.topstories24.com
Aho bogoshera muri za ‘Saloon de coifure’ z’abagabo zigezweho muri iki gihe, usanga nyuma yo kubogosha bagenerwa indi serivisi ikorerwa ahantu hiherereye mu cyumba cyabugenewe babozwa mu mutwe bagakorerwa ka ‘massage’ bagasigwa amavuta. Abagore bamwe bavuga ko iyi serivisi ngo yaba ibasenyera.

Abagabo benshi muri iki gihe ngo bakunda cyane be izi ‘Salon de coifure’ mu gihe abagore benshi bo bavuga ko abakora muri iyi servisi y’ikirenga ari abakobwa gusa kandi nta kindi bashishikariza abagabo babo kitari ingeso mbi z’ubusambanyi baba ngo babakururiramo.

Umugore witwa Muhawimana Jeanne yabwiye Umuseke ko atanezezwa no kumva ko umugabo we abakobwa bo muri izo ‘Salon’ bamukorakora mu bwanwa ngo baramwoza mu mutwe.

Yagize ati “Birababaje cyane kubona umugabo abakobwa bamushimashima mu mutwe ngo baramwoza kugera n’aho birirwa bamukorakora mu bwanwa ngo ni ukumuhanagura neza kandi iyo witegereje uburyo babikoramo usanga ari ukubagaaza babakururira mu busambanyi.”
Uyu mugore avuga ko usanga abagabo muri iki gihe bafite salon de coifure runaka bajyamo buri gihe kubera umukobwa ngo ‘uzi kwita ku bakiliya neza’

Abagore babangamiwe n’iyi serivise itangwa muri za ‘Salon de coiffure’  bavuga ko ariho usanga abakobwa batwarira abagabo b’abandi cyangwa bikaba byatera abagabo babo kubaca inyuma.
Gusa hari n’abavuga ko babona ntacyo bitwaye kuko ababikora baba bashaka ko umukiliya wabo agenda asa neza nta misatsi imwuzuyeho.

Abavuga ko bibangamye  bifuza ko muri saloon zogosha abagabo hashyirwamo abagabo bagenzi babo bashinzwe koza abakiliya mu mutwe bikaba n’uko abagore nabo ngo bakitabwaho na bagenzi babo.
Mukanjeja umwe mu bakora akazi ko koza abagabo mu mutwe nyuma yo kogoshwa, yabwiye Umuseke ko kuba abagore benshi batabikunda bifite ishingiro kuko ngo hari abagabo amara guha serivise bakamubwira ko abakoreye ibintu byiza, ndetse bamwe bakavuga ko abagore babo batari babibakorera na rimwe bityo rimwe na rimwe bakaba bamuha n’izindi ‘gahunda’.

Ati “Nubwo mbikora nanjye mbikora kuko ari akazi, ariko abaye ari umugabo wanjye ugiye kubikorerwa sinamukundira, gusa usanga abagabo benshi babikunda kuko iyo ugiye kumwoza agusaba kubikora neza kandi abenshi koko baba bashaka n’uko umukorakora.”
Umwe mu bagabo, Umuseke wasanze ahabwa iyi serivice yo kozwa mu mutwe no mu bwanwa witwa Nkusi avuga  ko kuri we kuba abagabo bakozwa mu mutwe bitagombye gutera ikibazo abagore  kuko na bo akenshi usanga ababakorera imisatsi n’inzara ari abagabo.

UMUSEKE.RW

Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment