Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zatera ubugumba

http://igitsina.topstories24.com
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zigira ingaruka z’igihe kigufi n’ikirekire zishobora gukutera ubugumba.

Nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Dr Gakindi Léonard ukorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ngo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina iyo zitavuwe neza hakiri kare zangiza imyanya myibarukiro ku mugabo no ku mugore.

Dr Gakindi aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziterwa n’udukoko dukunda kwibera mu bice by’umubiri ahantu hashyuha kandi hahehereye, nko mu mwanya ndangagitsina w’umugore no mu w’umugabo.

Izo ndwara zifitanye isano n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, harimo mburugu, imitezi, tirikomusai, uburagaza, n’izindi infection (ubundi bwandu).

Aganira n’iki kinyamakuru, yibanze ku ngaruka izo ndwara zigira ku bantu b’igitsina gore, avuga ko iyo umugore yanduye izi ndwara ntiyivuze hakiri kare kandi neza bishobora kumuviramo ubugumba cyangwa gukuramo inda kenshi.

Ati "Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina iyo zibaye akarande (clonique) akenshi zitera ibibyimba mu myanya myibarukiro y’umugore, mu murerantanga cyangwa muri nyababyeyi.”

Asobanura ko iyo ibibyimba byafashe mu murerantanga, intanga zidashobora kwinjira muri nyababyeyi kuko biba byazifungiye inzira bityo umugore ntabe yasama cyangwa yasama agasamira inyuma y’umura.

Dr Gakindi agira inama abantu bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye, ko bajya bikingira kuko aribwo buryo bwonyine bwo kwirinda izo ndwara n’ingaruka zazo, kandi mu gihe hari uwazanduye akihutira kujya kwa muganga.

Indwara zandurira mu myanya mpuzabitsina usibye kuba zatera ubugumba cyangwa zikangiza imyanya ndangagitsina, zinateza umwiryane hagati y’abashakanye bitana ba mwana  umwe abwira mugenzi we ko ari we wayizanye.

 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment