Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Hari amadini akibangamira gahunda zo kuboneza urubyaro

http://igitsina.topstories24.com
Hari amadini akibangamira gahunda zo kuboneza urubyaro

Abajyanama b’ubuzima bafashe ingamba zo gukangurira abaturage kuboneza imbyaro (Ifoto/Ububiko)

Abaturage bamwe batangaza ko hari amadini abazitira muri gahunda zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo bwa kizungu.

Aya madini ngo usanga abigisha ko Imana yasabye abantu kororoka bakuzura isi, ubundi akabangisha  imiti ya kizungu ikoreshwa muri iyo gahunda.

Rwemera Straton utuye mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko usanga amwe mu matorero ya gikirisito, atajya yemerera abakirisito kwifungisha burundu.

Ati "Nanjye aho nsengera ntibajya bemera ubwo buryo, ibi bikaba bizitira abagabo bagenzi banjye baba bashaka gufasha bagore babo muri gahunda zo kuboneza urubyaro.”

Si abagabo gusa kuko ngo usanga aya matorero atajya yemera ko abagore bafata ibinini, cyangwa se inshinge zibafasha kuboneza  urubyaro.

Mukakibibi SpĂ©ciose, ni umwe mu basengera mu itorero rya ADEPR Gitarama.  Avuga ko koko adashobora gukoresha bumwe mu buryo bwamufasha  kuboneza urubyaro, kuko ngo bihabanye n’ukwemera kwe.

Ati "Ibyo kubyara abo dushoboye kurera turabizi kandi turabyubahiriza, icyo tudakora ni ugukoresha bene ubwo buryo bwa kizungu. Nkanjye sinshobora kwifungisha burundu.”

Si we gusa kuko mugenzi we, Akimana Solange, nawe yavuze ko atajya yemeranya n’abakobwa bakoresha udukingirizo birinda gusama. Ati "Kuri jye kudukoresha ni ukujya mu busambanyi ku mugaragaro.”

Kuri iki kibazo, umwe mu Bapasiteri utarashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko koko hari ibyo batemeranya n’abandi ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Ati "Bimwe muri byo harimo kwifungisha burundu, gukuramo inda ku bushake, udukingirizo ku batarashaka n’ibindi.”

Kuri we ngo asanga ibi bitabangamira gahunda za Leta zijyanye no kuboneza urubyaro, kuko ngo bigisha abakirisito babo ubundi buryo busanzwe bakoresha.

Ati "Tubigisha kuboneza urubyaro bakoresheje ubundi buryo burimo kwirinda ubusambanyi, kwifata, n’ubundi buryo busanzwe.”

Gusa nawe avuga ko atemeranya n’aba Pasiteri bagenda bavuga ko Imana yavuze ngo abantu bazabyare buzuze isi, ati "Ni byo koko yarabivuze, ariko bajye bamenya ko isi yamaze kuzura.”

Aha yanashimangiyeko nta kuntu Imana yakwifuza ko havuka abana batabasha kubona ibibatunga, akaba ari yo mpamvu, ngo kubyara  abahwanye n’ubushobozi ari ngombwa kuri buri wese.

N’ubwo iki kibazo gihari, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwo buvuga ko kuboneza urubyaro bigenda bitera imbere.

Ngo kugeza ubu, abagore bari hagati y’imyaka 15 na 45,  bagera kuri 50.10% bakoresha uburyo bwa kizungu baboneza urubyaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku avuga ko bafite gahunda yo kongera uwo mubare ho 2.5% muri iyi ngengo y’imali ya 2014 - 2015.

Kimwe mu bizatuma ibi bigerwaho, ngo harimo ubukangurambaga ku buryo bwo kuboneza urubyaro, aho bazajya berekwa ibyiza byo kuboneza urubyaro, ndetse abavuga ko bibagiraho ingaruka bamarwe impungenge.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment