Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Hari abashora abagore babo mu busambanyi ngo babone amaramuko

http://igitsina.topstories24.com
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali binubira ingeso imaze iminsi yadutse aho hari abagabo boshya abagore babo ngo basambane n’abandi bagabo kugira ngo babafatire mu cyuho babace amafaranga akomeza gutunga urugo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe muri aba baturage batuye mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, bemeza ko hari abagabo basigaye bagira inama abagore babo zo gusambana n’abandi bagabo mu rwego rwo kugira ngo babashe kubona amafaranga ababeshaho.

Umumotari witwa Maniraho Patrick ukorera cyane cyane muri Zone ya Nyamirambo, yemeje ko yiboneye umugabo ari kwishyuza mugenzi we amafaranga agera ku bihumbi 30 nyuma y’uko yari amusanze ari gusambanya umugore we, n’abaturanyi bakamwinubira kuko buri gihe bahora bumva bafatira mu cyuho umugore we ntamwirukane.

Hari abashora abagore babo mu busambanyi ngo babone amaramuko
Hari ubwo imigabo abona nta yandi mahitamo agakoresha umugore byanga byakunda
Yagize ati “Erega njye mbona Isi igiye kurangira burundu kuko ubwo nasangaga umugabo ari kumurihisha ayo mafaranga, abaturage bari aho bavugaga ko uyu mugabo n’umugore we bamaze kugira ingeso yo kwaka abagabo amafaranga kuko atari ku nshuro ya mbere yishyuje abo ashinja gusambanya umugore we.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’uko uwo mugabo bamwishyuje akabona abaturage batangiye guhurura yahise ayariha baramureka. None se niba atari imitwe umuntu yasambanya umugore wawe akaguha amafaranga ukicecekera?”
Ndizeye yakomeje agira ati “Abo bagabo njye mbita abagabo-mbwa kuko ahanini baba batunzwe n’abagore babo ku buryo barya ari uko umugore yasambanye, yewe usanga hari n’igihe umugore yihakana umugabo we imbere y’uri kumutereta akamwita nka musaza we kugira ngo ashobore kubona agafaranga.”

Mutuyimana Cade we yagize ati “Utu ni udukino dusigaye dukinwa n’abagabo n’abagore b’abanyamujyi; hari n’abamaze kubigira umwuga, abagabo bihisha hafi y’ingo zabo bari ku masiri (kuri gahunda) n’abagore, umugabo yaba amaze kwiyambura bakamukacira.”
Yakomeje avuga ko iyo undi mugabo aje, umugore akoresha uburyo bwose akamwereka ko nta kibazo gihari ndetse ko umugabo we yagiye kure, bigatuma wa mugabo akeka ko ari mu bwisanzure, yaba akimara kwiyambura nyiri urugo agahita abagwa gitumo.

Yagize ati “Iyo yibeshye akabikora ntamenya aho umugabo nyir’urugo aturutse kandi bene abo bagabo baza bitwaje nk’imihoro cyangwa ibuma bagaragaza ko bari bwice umuntu.”
Benshi mu bemeza ko ubu bucuruzi bwadutse mu Mujyi wa Kigali, babihuza n’ibyahanuwe mu bemera Imana ko Isi igeze ku musozo, mu gihe abandi bashimangira imvugo igira iti “Abanyakigali ni danger”... kuko kuba muri Kigali bisaba kureba kure.

Iki gikorwa cyari gisanzwe kimenyerewe ku ndaya kuko ari zo bivugwaho kuba hari igihe zihisha abagabo mu nzu kugira ngo undi mugabo waje gusambana naba atangiye gukora icyamuzanye uwihishe ahite amugwa gitumo bagahita bamwambura ibyo yari yitwaje nk’amafaranga, telefone n’ibindi.

igihe.com
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment