Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abatinganyi bo muri Kaminuza y’u Rwanda babayeho mu bwoba kuko ibyo bakora bitemewe mu muco nyarwanda

http://igitsina.topstories24.com
Abanyeshuri bakundana n’abo bahuje ibitsina mu Ishami rya Huye rya Kaminuza y’u Rwanda, baravuga ko babayeho mu bwoba kuko ibyo bakora bitemewe mu muco nyarwanda.

Mbere yo guhaguruka i Kigali nabanje nahana gahunda n’umuhuzabikorwa w’abatinganyi bo muri Kaminuza, mubwira ko nshaka ko tuganira ku mibereho yabo.

Yarabyemeye ndetse ambwira ko azashaka na bagenzi be  bakambwira ibibazo bafite birimo  no kubura udukingirizo. Twemeranyije ko tuzahurira kuri Hotel Barthos iri mu marembo ya Kaminuza, aho bita kwa Sebukangaga.

Ngeze muri Kaminuza nahuye nawe, ariko ambwira ko bagenzi be bagize ubwoba. Ngo bamubwiye ko nta cyizere bafitiye umuntu bagiye guhura  na we kuko ashobora kuba ari intasi ashaka kubegeranya ngo batabwe muri yombi nta n’umwe usimbutse.

Inama baherutse gukoreshwa n’abantu batazi bagatwara imyirondoro yabo, ngo yatumye batongera kwizera umuntu uza abashakamo amakuru, nubwo n’ubusanzwe bakorera mu rwihisho, nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa wabo, wansabye ko amazina ye nayagira ibanga ku mpamvu z’umutekano we.

 "Hari abantu bigeze kuza baradukusanya badukoresha amahugurwa batubwira ko bagiye kudushakira ubufasha bakaduha udukingirizo ndetse na Lubrifiant ariko  twaketse ko bashobora kuba ari intasi kuko badufataga amajwi n’amafoto ndetse bakandika na nimero z’indangamuntu. Ubu ntabwo uzi icyo bizabyara.”

Hari amakuru avuga ko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ubutinganyi mu basore n’inkumi bwatangiye ahagana mu mwaka 2012 ariko ababukora  bakabikora bihishe cyane ndetse na n’ubu bikaba ariko bikimeze.

Mu mwaka wa 2013 abatinganyi muri iri shami bari 22, kuri ubu ngo iyo bakoze inama akenshi haza ababarirwa hagati ya 50 na 70. Iyi mibare ariko ni iy’abahungu gusa, utabariyemo abakobwa.

Yakomeje agira ati, "Abo ntazi ni bo benshi kuko ibyo dukora byose  ntabwo tuba dushaka ko ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse n’abanyeshuri bagenzi bacu babimenya”

Uyu muhuzabikorwa w’abatinganyi avuga ko iteka bahora batekereza ko isaha n’isaha bashobora gufatwa bagafungwa.

Abenshi mu batinganyi b’abahungu ngo baba mu macumbi ya MISELEOL na VUBA.

Ubusanzwe ishami rya Huye rya Kaminuza y’u Rwanda, mu bwiherero hashyirwamo udukingirizo. Abatinganyi nabo ngo biyambaza utwo dukingirizo cyane, ndetse bakaniyambazanya iyo twashize.

Umuhuzabikorwa wabo aragira ati, "Iyo udukingirizo twashize ni bwo tubonana  kuko baza kumbaza  niba hari icyo naba nsigaranye.”

Sinabashije kubonana n’abatinganyi b’abakobwa, ariko umuhuzabikorwa w’abatinganyi b’abahungu yambwiye ko azi neza ko n’abakobwa bahari.

Nahagurutse i Kigali nerekeza i Ruhande mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nyuma yo gutungirwa agatoki n’umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abatinganyi ku rwego rw’igihugu.

Uzabakiriho Cyprien uyobora iryo shyirahamwe ritemewe n’amategeko ryitwa Pride Ark Association (PAA), yari yambwiye ko bafitemo abanyamuryango, kandi ko ubusanzwe bafite amashami mu turere twa Muhanga, Rwamagana, Nyagatare na Huye.

Ubuyobozi bwa Kaminuza bubivugaho iki?

Ubuyobozi bw’ishami rya Huye rya Kaminuza y’u Rwanda buravuga ko bwumvaga ko muri kaminuza habamo abatinganyi ariko bukagira ngo ni ibihuha.

Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abanyeshuri, Kageruka Benjamin, yabwiye iki kinyamakuru ati, "Ibikorwa by’ubutinganyi twabyumvaga  nk’ibihuha ariko nta muntu turabona. Ubwo twumvishe ko bihari tugiye gukora uko dushoboye dushake uko twakwegera ababikora  tubigishe kuba babivamo kuko ni uburwayi nk’ubundi.”

Umwe mu bayobozi b’abanyeshuri wari mu biro by’ushinzwe imibereho y’abanyeshuri ubwo yaganiraga n’Izuba Rirashe, yavuze ko yigeze kubwirwa n’umwe mu bayobozi  b’Akarere ka Huye ushinzwe kurwanya SIDA ko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje.

Uyu mukozi  w’akarere ka Huye ushinzwe kurwanya SIDA ngo yamubwiye ko amaze kwakira abagera ku 10.

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni ryo shami rifite abanyeshuri benshi ugereranije n’andi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda, rifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 14.

Niryo shami rya Kaminuza imwe rukumbi ya Leta rigaragayemo abatinganyi ndetse nabo bakabyiyemerera, nyuma y’uko Umuyobozi w’Urwego rw’Amagereza Gen Maj Paul Rwarakabije nawe yemeje ko no mu magereza harimo ubutinganyi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gitangaza ko Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo, bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku butinganyi buri mu Rwanda, ibizabuvamo bikazatangazwa muri Kamena 2015.

Dr. Nsanzimana Sabin ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC,  yabwiye iki kinyamakuru ati, "Nta mubare uzwi w’abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje ariko barahari. Guhera mu Kwakira kugera muri Gicurasi 2015 umubare wabo uzaba umaze kumenyekana.”

Hagati aho ushinzwe ibikorwa byo gupima no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu muryango mpuzamahanga wa AHF Rwanda, Hakizimana Etienne, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko "Buri munsi twakira abantu baza kudusaba udukingirizo, imiti n’ibindi ibyo dufite turabibaha ibyo tudafite tugakora ubuvugizi kuko indwara abatinganyi bandura ni indwara zikomeye.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatinganyi mu Rwanda rya Pride Ark Association (PAA), avuga ko iyo abo mu Mujyi wa Kigali bakoze inama, akenshi usanga inama yitabiriwe n’abasaga 270.

Izuba Rirashe

 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment