Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umutobe w'Umugabo: Amasohoro y’abagabo ahenze cyane kurusha imitobe muri Cote d'Ivoire

http://igitsina.topstories24.com

Umutobe w'Umugabo: Amasohoro y’abagabo ahenze cyane kurusha imitobe muri Cote d'Ivoire
Mu murwa mukuru w’Ubucuruzi wa Cote d’Ivoire, Abidjan, hakomeje kumvikana igihuha cy’icuruzwa ry’amasohoro, ndetse akaba agurwa ku giciro gihenze kuko afatwa nk’ikinyobwa kigezweho.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, bikomeje guhwihwiswa mu nkengero z’uyu munjyi ko amasohoro anagurwa n’abapfumu bakajya kuyakoresha mu mihango yabo mu gihe yari amenyereweho kugira utunyangingo dufasha abantu kororoka.

Bivugwa ko ikirahuri kimwe kiragurwa amadorali 29, ni ukuvuga ama amafaranga yo muri iki gihugu abarirwa mu 15.000, ariko bikaba bitagaragazwa neza ko hari isoko ryihariye rizwi ko riyacuruza.
Amasohoro yagizwe imari ishyushye muri Côte d'Ivoire : Cartoon/Jeune Afrique

Icyo gihuha si gishya muri Cote d’Ivoire ariko ubu noneho byakwirakwiye mu binyamakuru by’imbere mu gihugu ko amasohoro arimo kugurwa cyane cyane n’abapfumu bakajya kuyakoresha mu migenzo yabo.

Bivugwa kandi ko bene ubwo bucuruzi bukorwa n’abatekamutwe muri Cote d’Ivoire bajya mu mahoteli n’ahakunze kuba indaya nyinshi zikoresha udukingirizo, amasohoro bakayakura aho twajugunywe.

Hari n’abacunga abandi bantu basanzwe bamaze gukoresha udukingirizo bagahita badutoragura amasohoro akiri mashya bakajya kuyagurisha. Mu rwego rwo kubona amafaranga menshi, abacuruzi bifashisha urubyiruko rwo mu bice byibasiwe n’ubukene bakagira icyo barumarira maze narwo rukayatanga.

Uru rubyiruko rusabwa kwikinisha kugira ngo ruyabone rukanasabwa kubikora nk’uko rushishikarira gutanga amaraso ku bushake, ariko ku masohoro ho ntirubikorera ubuntu…

Jeune Afrique ikomeza ivga ko amakuru ifite agragaza ko abapfumu bakoresha aya masohoro mu migenzo ituma abagabo bagarukira agarukira abagore banze cyangwa batacyitaho (bimwe byitwa inzaratsi mu Rwanda).

Bivugwa kandi ko ayo masohoro ashobora kugira umumaro mu bindi bikorwa cy’ubucunnyi bitagira aho bihurira n’ubuzima bw’abashakanye nko gutuma abacuruzi bagira ishaba bakunguka, ndetse n’abanyapolitiki bayahawe bagakomeza kwesa imihigo.

Icuruzwa ry’amasohoro kandi rimaze imyaka isaga itatu rivugwa muri Ghana no muri Niger. Muri Zimbabwe ho amasohoro yiswe “Umutobe w’Umugabo”, ndetse hakaba hari amakuru yemza ko mu mwaka wa 2011 hari abakobwa batatu bari hagati y’imyaka 24 na 26 y’amavuko batawe muri yombi, ubwo basanganwaga udukingirizo 31 turimo amasohoro mu modoka barimo.

Bamwe mu bakobwa bo muri Zimbabwe batega abagabo batwaye imodoka bakabaha ibiyobyabwenge ubundi bakabahatira gukora imibonano mpuzabitsina kugeza babakuyeho amasohoro.

Na none kandi si ubwa mbere byumvikanye ko bimwe mu bice by’umubiri cyangwa ibikurwa mu muntu bikoreshwa n’abapfumu cyane cyane muri Afurika.

Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment