Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Dore inama ku bagore bagira ububabare bakanabura ububobere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

http://igitsina.topstories24.com
Hari abagore bamwe na bamwe usanga bagira ikibazo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo usanga basa n’abahahamuwe no gukora icyo gikorwa bakumva bagitinye kubera ububabare bagira mu bihe nk’ibyo.

Gukurikiza izi nama bishobora kugufasha gukemura icyo kibazo kuko hari impamvu ziba zibyihishe inyuma nukemura ibi bikurikira ntuzongera kubabara cyeretse hari ubundi burwayi usanganywe.
Gutinyuka umugabo
Si byiza ko umugore atinya umugabo we kuko ariho hava intinyi no kwanga imibonano mpuzabitsina. Umugore rero agomba kumva ko umugabo ari umuntu nka we kandi ntacyo atwaye igihe muryamanye ukamwisanzuraho bizagufasha mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Gukunda umugabo wawe
Abagore benshi usanga badakunda abagabo babo ku buryo bumva batabishimiye na gato maze bagera kuri yi ngingo ho bikaba ibibazo bikomeye kuko baba batifuza kuryamana nabo.
Ibi bishobora kuba impamvu yo kubabara kuko utaba wishimiye uwo muri gukorana icyo gikorwa. Kubirwanya rero ni ukumukunda n’umutima wawe wose,ukamwishimira kandi ukumva ko ashoboye kuko hari n’ababa basuzugura abagabo babo ko ntabyo bashoboye.
Kwitegura kare
Igihe umugore azi ko ari bukore imibonano mpuzabitsina agomba kubyitegura hakiri kare,agatangira gutekereza uburyo ari bushimishemo umukunzi we,udushya ari bukore mbere y’uko umwanya w’igikorwa ugera. Uko akomeza kubitekerezaho cyane ni nako agenda arushaho kubishaka maze igikorwa kikaza kugera na we yumva ari ngombwa.
Gufata amafunguro yongera ubushyuhe mu mubiri
Ni ngombwa ko umugore witeguye umugabo afata amafunguro ashyushye kandi yoroshye ndetse akarenzaho n’icyo kunywa gishyushye. Ibi bifasha umubiri gukanguka agashyuhe kakagera hose umuntu akumva akeneye n’imibonano mpuza bitsina.
Ku bantu babasha gufata ku gasembuye nabo ngo hari ubwoko bumwe na bumwe bw’inzoga bushobora gufasha umugore kumva abikeneye cyane kandi iyo umugore abishaka nta n’impamvu yatuma ababara mu gihe nk’icyo.
Gutegura umugabo
Kugira ngo iki gikorwa kigende neza buri gihe, n’uko umugore aba yabigizemo uruhare ni na yo mpamvu aba agomba gufata iya mbere mu gutegura umugabo we ariko akabikora azi ko na we yageze ku rwego nyarwo kuko umugabo we biba byoroshye cyane kubyishyiramo.N’uba ari wowe wamwiteguriye bizagenda neza
Kwishyiramo igikorwa
Ikintu cyose ukoze nta bushake ntikigenda neza ni cyo gituma umugore aba agomba kubanza kwiyumvisha neza ibyo agiye gukora mbere y’uko biba kugira ngo bitaza gusa n’aho bimutunguye. Niba ujya ugira iki kibazo uzagerageze gushyira mu bikorwa ibi byose uzabona ko nta kidashoboka n’ubwo waba utekereza ko uteye ukwawe cyangwa umugabo wawe adateye nk’abandi,ibi bizagufasha gukuraho izo mbogamizi.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment