Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abatinganyi b’i Kigali bashimishijwe n’ivugururwa ry’itegeko ribamagana muri Uganda

http://igitsina.topstories24.com

 Abatinganyi b’i Kigali banyuzwe n’ivugururwa ry’itegeko ribamagana muri Uganda
Bamwe mu batinganyi bo mu Rwanda cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bishimiye uburyo bagenzi babo muri Uganda bongeye guhabwa agaciro ubwo itegeko ryashyizweho umukono na Perezida wa Museveni ryabikomaga ryavugurujwe n’urukiko.

Nubwo abatinganyi bo mu Rwanda badakunze kwishyira ahagaragara bitewe n’uko ibyo bakora bitandukanye n’umuco nyarwanda ndetse bakaba batishimirwa na benshi, bemeza ko bafite ibyishimo byinshi nyuma y’aho urukiko rurinda itegeko nshinga muri Uganda rwaburijemo itegeko rikarishye ryatsikamiraga abatinganyi.

Iri tegeko ryari ryashyizweho umukono na Perezida Museveni muri Gashyantare 2014, ryavugurujwe mpera za Nyakanga.

Urukiko rwo muri iki gihugu rwemeje ko umushinga w’iri tegeko watowe n’umubare muto w’abadepite uri munsi y’uwemerewe kuba wakwemeza umushinga w’itegeko mu nteko ishinga amategeko, bityo rwemeza ko iryo tegeko ryatowe mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Bamwe batinganyi bo mu Rwanda bavuga ko iki gikorwa cyabanejeje cyane kuko kizatuma bahabwa agaciro ndetse n’uburenganzira bwabo muri iki gihugu cyane ko abashaka kwinezeza ngo bakunda gutembererayo.

Uwitwa Bobete, umwe mu bahungu bigira abakobwa utuye mu Murenge wa Gitega Akarere ka Nyarugenge, yagize ati “Twarishimye cyane kuko byongeye biduhesha agaciro kacu 100% muri kiriya gihugu, ikindi cyatumye twishima ni uko iyo dushatse kwishimisha cyane ariho twigira”.

Carine ukundana n’abakobwa bagenzi be akaba atuye mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “Nubwo tuterekana ko twishimye kubera bagenzi bacu bari batangiye guhabwa akato mu buryo bukomeye kandi bunyuranyije n’amategeko itegeko rikarwanya kiriya cyemezo, twarabyishimiye aretse ko ibyishimo byacu tubikora rwihishwa kubera gutinya ko hari abatugirira nabi kuko hari n’abantu batishimira ubuzima bwacu”.

Nubwo mu Mujyi wa Kigali hagaragara abatinganyi badakunze kwishyira ahagaragara kubera gutinya ababagirira nabi, ntibahwema guhwihwisa ko baeneye kugaragara ndetse bakabona uburenganzira bwabo.

Ibi byaragararaye tariki ya 24 Kamena 2014 aho abagera kuri 40 bahuriye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bandika ku nkuta ibishushanyo n’ubutumwa bwerekana ko buri muntu uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa, kandi ko n’ubutinganyi ari uburenganzira nk’ubundi.

igihe.com

Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment