Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

1/2 cy'Abakobwa b'abongerezakazi ntibazi aho igitsina cyabo kiba!

Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Assosiyasiyo ishinzwe kurwanya kanseri zifata abagore yakoze ubushakashatsi , ishaka kumenya impamvu abakobwa n’abagore bakiri urubyiruko batinya kujya kwisuzumisha ku nzobere ngo bivuze indwara zifata imyanya ndangagitsina.
 
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe mu gihugu cy’ Ubwongereza. Abashakashatsi b’iyi asosiyasiyo batunguwe no gusanga kimwe cya kabiri cy’abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 26-35 aribo bazi kwerekana ku gishushanyo ahaherereye igitsina cy’umugore(igituba).
Ubu bushakashatsi bwashyize ahagararagara kuri uyu wa 01/09/2014. Abagore n’abakobwa babajijwe basabwaga kwerekana ku gishushanyo imyanya itanu igize igitsina cy’umugore ishobora gufatwa na kanseri. Harimo nyababyeyi, imirerantanga, inkondo y’umura, umura, igituba.
Hafi kimwe cya gatatu cy’abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 16-35 bemereye iyi asosiyasiyo ko batinya kujya kwisuzumisha indwara zifata imyanya ndangagitsina ku baganga babyigiye kuko baba bafite isoni kandi bumva babangamiwe. Kubera iyo mpamvu bituma ibigendanye n’igitsina kuri bo bimera nk’ubwiru. 40% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-25 bahitamo gukoresha amagambo imyanya ndangagitsina aho gukoresha imvugo ya nyayo yagenewe kuvuga igitsina cy’umugore(igituba).
Ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza, aho naha iwacu bashiki bacu ntibaba batinya kujya kwisuzumisha no kwivuza zimwe mu ndwara zifata imyanya ndangagitsina kubera isoni no kwitinya?
Source:FranceTvinfo.fr

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment