Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

USA : Hakozwe impeta ishyirwa mu igituba ikarinda kwandura SIDA

http://igitsina.topstories24.com
Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) batangaje impeta ishyirwa mu igituba mu rwego rwo kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA mu gihe akora imibonano mpuzabitsina.

Amakuru dukesha francetvinfo.fr, iyi mpeta yavumbuwe nk’uburyo bushya bwarinda abagore bibagiwe gukoresha ubundi buryo bwose buhari bukoreshwa mu kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwasohowe mu gitabo cy’ubumenyi ‘Plos One’ tariki ya 5 Werurwe 2014, iyi mpeta izajya ifasha abagore bibagiwe gukoresha uburyo bw’ibinini cyangwa gusiga amavuta mu gitsina mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo atizeye.

Ikindi cyiza cy’iyi mpeta ngo ishobora gufasha umugore usanzwe wanduye agakoko gatera SIDA kutanywa ibinini no gusiga aya mvavuta mu gitsina mu gihe cy’iminsi 90 kuko ifite ubushobozi bwo kumurinda kuba yakwandura muri iyi minsi nta bundi buryo akoresheje.

Rowena Johnston, umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango wo muri Amerika ushinzwe kurwanya SIDA, yasobanuye ko impeta y’ubu bwoko yashakishijwe igihe kirekire kuko ari ingirakamaro mu byatera ibyishimo nta makemwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Rowena yagize ati “Niba hari uburyo bwakoreshwa mu mibonano mpuzabitsina badahangayikishwa buri gihe n’uko bashobora kwandura kuko ubwirinzi bugari, niuko hari amahirwe ko ubwo buryo bwaba ari bwiza.”

Nyuma yo gusuzuma iyi mpeta muri Laboratwari, David Friend, umwe mu bashakashatsi bayikoze yasobanuye ko izafasha cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho bigaragara ko SIDA igenda yiyongera.

David Friend yagize ati “Ibikoresho nk’ibi bigira akamaro iyo bikoreshejwe. Icyiziere cyacu ni uko iyi mpeta itanga ubwirinzi bw’agakoko bwizewe kandi ikaba ishobora no kurinda gutwita inda zitateguwe cyane cyane mu bihugu bikennye."



francetvinfo.fr
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment