Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umukobwa yatewe inda inshuro ebyiri n’umusore wamwizezaga ibitangaza ntibabana

http://igitsina.topstories24.com


Umukobwa w’imwaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo atewe agahinda n’umusore wamwijeje ibitangaza akamutera inda inshuro ebyiri none akaba atakimuca iryera.
Uyu mukobwa Mukarubayiza (Izina ryahinduwe) yatangarije IGIHE ko inda ya mbere yayitewe n’uyu musore bari bacumbitse hamwe ubwo yakoraga i Kigali, amubwiye ko atwite umusore aramwihakana.

Umukobwa yatewe inda inshuro ebyiri n’umusore wamwizezaga ibitangaza ntibabana
Uyu mukobwa yatewe inda inshuro ebyiri n'umusore wamwizezaga ibitangaza
Yagize ati “Aho nakoraga hari umusore twari duturanye yaranshutse antera inda, yambwiraga ko tuzabana, namubwiye ko nasamye ahita anyihakana nsubira iwacu ndahangayika cyane. Maze kubyara narabimubwiye icyakora aramfasha iminsi mike".
Mukarubayiza utabasha gusobanura neza imyaka yatewemo inda yakomeje agira ati “Umwana agize umwaka umwe yaragarutse antera indi nda ambwira ko noneho tugiye gukora ubukwe tukabana”.
Akomeza avuga ko ku nda ya kabiri uyu musore yamubwiye ko naramuka yongeye kuvuga ko ari we wayimuteye bizamukoraho.
Yagize ati “Yahise ambwira ko atari we uzi gutera inda wenyine, kuva ubwo sinongeye kumubona kuko na telefoni yahise ayikuraho”.
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hakunda kuvugwa abakobwa baba barabyariye iwabo bavuga ko bashukwa n’abagabo bakabatera inda inshuro zirenze imwe.
Undi mukobwa utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo avuga ko na we yashutswe n’umugabo bakaba babyaranye abana batatu batarashakana kuko ahora amushukisha impano, amagambo amugarurira icyizere cy’uko bazabana n’ibindi.
Yagize ati “Yakodeshaga inzu y’iwacu akanyizeza ko tuzabana ; yanteye inda ya mbere, aramfasha abwira n’ababyeyi banjye ko ariwe wayinteye, nakomeje kumubaza igihe tuzabanira nk’umugore n’umugabo aranyihorera, twabyaranye abana batatu bose, none yarimutse ahita ashaka n’undi mugore”.
Bamwe mu bagabo n’abasore bavuga ko abakobwa benshi ari indangare bitewe n’uburyo bemera umuntu wabahemukiye, kubahemukira inshuro nyinshi kandi mu ikosa rimwe.
Rutembesa utuye mu Murenge wa Mayange Akarere ka Bugesera yagize ati “Jye mbona biterwa n’uburangare bwa bamwe mu bakobwa. Ni gute umuntu yagushuka rimwe akongera akagushuka bwa kabiri ! Ibyo bintu urumva bishoboka koko ?”
Benshi mu bavuganye na IGIHE bemeza ko nta kibazo umuntu afite yashukwa rimwe atashukwa kabiri, bakaba bemeza ko abakobwa baba babifitemo uruhare rukomeye rwo kurerwaho n’ingaruka z’ibyo baba bakoze.
Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa bavuga ko hakiri intambwe ikwiriye guterwa mu kwigisha abakobwa uko bakwiriye kwitwara imbere y’abasore cyangwa abagabo, kuko abenshi bataramenya ko umubiri wabo ushobora gutuma bakundwa cyangwa ukabakururira ingaruka zizatuma bahora bicuza ubuzima bwabo bwose.
Ese koko abakobwa barashukwa bagaterwa inda ? Ni iki gitera umuntu kwemera guterwa inda zirenze imwe n’umuntu umwe kandi n’iya mbere yarayitewe agahangayika ?



 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment