Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ese war’uzi impamvu zitandukanye zituma abagore baca inyuma abo bashakanye

http://igitsina.topstories24.com
Impamvu nyamukuru zishobora gutuma umugore aca inyuma uwo bashakanye,
ubusanzwe ngo kuba umugore yaca inyuma uwo bashakanye ntibikunze
kumenyerwa cyangwa gufatwa kimwe n’ uko yaba ari umugabo waciye umugore
we inyuma.


Muri izo mpamvu, harimo umugore
gushaka akiri muto bitewe n’ impamvu z’ ubumfubyi akiri muto, ubuzima
bumugoye yabayemo, byose bituma abonera igisubizo mu gushaka umugabo,
ariko nyuma y’ igihe aza gutangira kubona ko iyo nzira yafashe itari
ikwiye, agatangira kwifuza undi muntu wabasha gusubiza ibibazo bye by’
ubuzima.

Impamvu ya kabiri ni ukudahabwa agaciro n’ uwo bashakanye. Umugore wese aba akeneye gushimwa n’ uwo babana.</p>

<p>Iyo urukundo rutagihari,  birashoboka ko bishobora kuba ku mugore we
ubwe akumva atagikunze uwo babana, ariko hari n’ igihe bishobora
guturuka ku mugabo, umugore we akabona ko uwo yashatse atakimukunda.

Kutabona icyiza na kimwe k’  uwo mwashakanye, bitera abagore kumva ko imibanire yabo n’ abo bashakanye itameze neza.

Iyo uwo mugore agize undi muntu bajya baganira bagaseka, agashima
imivugire ye, agashima imyambarire ye, agashima imikorere ye, umugore
bimutera gutekereza wa muntu cyane, akumva umwanya munini bawumara bari
kumwe.

Indi mpamvu ya nyuma, ikaba kutishima mu buriri, mu gikorwa cy’ imibonano mpuzabitsina hagati y’ abashakanye.

Abagabo n’ abagore buri wese ashobora guca inyuma mugenzi we, ariko
hari amategeko abihanira iyo abo bombi bashakanye mu buryo bwemewe n’
amategeko, ariko uwakoze icyaha agahanwa ari uko mugenzi we abiregeye
kuko nta wundi ubifitiye uburenganzira atari uwakorewe icyaha.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment