Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abakobwa benshi bo mu Rwanda bakunda abasore bagamije kwiryamanira gusa

http://igitsina.topstories24.com
Nk’ uko bikunze kuvugwa cyane ko hano mu Rwanda abasore bamwe na bamwe ngo bakundana n’ abakobwa batabafitiye urukundo mu by’ ukuri ahubwo bagamije kuryamana nabo, ngo abakobwa batari bacye byaba bimaze kugaragara ko muri iki gihe bakundana n’ abasore bishakira kuryamana nabo ndetse abandi bishakira udufaranga.

Mu gukora iyi nkuru byadusabye kwegera bamwe mu bavugwaho ibyo. Umukobwa umwe yagize ati: ” hari igihe rwose ubona umusore ukabona arakwizihiye kandi ukabona ibyo gukundana nawe ngo mube mwabana biri kure, bityo ukagerageza kumureshya ngo byibuze urebe ko yakwemera ko mwishimana mukaba mwanaryamana. Icyo gihe rero nta rukundo rurimo kuko hari n’ ubwo uba uzi ko ari umugabo ufite umugore, ariko ukumva kuryamana nawe ntiwabihara pe”.

Bamwe mu bagore n’ abakobwa ntibakunda ibyamamare, ahubwo bakunda kuryamana nabyo

Ikindi ngo abakobwa bakunda cyane abasore b’ ibyamamare (aba stars) kuburyo usanga babirukaho ari benshi kandi bazi neza ko nta rukundo rw’ igihe kirekire rwatuma barambana ruhari, ahubwo ari ukwishakira gusohokana nabo no kuryamana nabo mu gihe baba babibemereye. Abo ba stars ni nk’ Abanyamakuru, abaririmbyi n’ abyinnyi b’ ibyamamare, Abatunganya umuziki……...
Twegereye umwe mu basore b’ ibyamamare hano mu Rwanda utashatse ko mazina ye atangazwa, maze nawe agira icyo atubwira kuri iyi ngingo. Yagize ati: “ Kuva naba umuhanzi nkamenyekana, natangiye kubona abakobwa benshi bambwira ko bakunda indirimbo zanjye ndetse bakananyandikira nko kuri facebook bambwira ko bankunda bityo bifuza ko twasohokana, tukishimana ndetse bakanansaba kunsura aho mba, ariko nkagerageza kubyitwaramo gacye.
Sinahamya ko babaga bankunze koko kuko hari n’ ababimbwiraga batarambona amaso ku maso, batazi imico yanjye, yemwe batazi n’ uko ngana. Njye mbona rero inkumi zikundira umungara n’ amaraha, wenda niyo mpamvu banakunda ibyamamare”.
Hari kandi umugore umwe wubatse twaganiriye, atubwira ko bibaho cyane kandi buri wese byamubaho. Yakomeje agira ati: “ Njye simpamya ko ari abakobwa gusa, ahubwo n’ umugore wubatse afite urugo hari igihe abona umusore cyangwa umugabo umwizihiye akumva yifuje kuba yasohokana nawe bakishimana ndetse bakanaryamana aramutse abimwemereye.
Ibi ntibivuga ko uba wamukunze rero, ahubwo nabyita kumwifuza kandi ntimukumve ko abasore beza batabaho nk’ uko bikunze kuvugwa, ahubwo akenshi igitsina gore tugira ikintu cyo gushiriramo tukihangana”.
Ese wowe wemera ko hari abakobwa bakundana n’ abasore bishakira gusa ko baryamana? Ese ubundi ni iyihe mpamvu ituma abakobwa bakunda cyane abasore b’ ibyamamare kandi abasore benshi badakunda kuba bahuza urugwiro n’ abakobwa b’ ibyamamare?

Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment