Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abakobwa bavuga iki ku bijyanye no kuba bakuramo inda ?

http://igitsina.topstories24.com

Abakobwa bavuga iki ku bijyanye no kuba bakuramo inda ?

Muri iki gihe usanga abakobwa benshi iyo batwaye inda z’ indaro bahitamo kuzikuramo ngo basibanganye ibimenyetso nyamara buriya ngo ntibipfa kwizana ngo bigire inama yo guhita bazikuramo, ahubwo ngo hari impamvu nyinshi zituma babitekereza bitewe n’ ibyababayeho cyangwa se n’ ibyo bihe baba barimo bitaboroheye.
Dore impamvu rero nyamukuru zituma umukobwa atekereza gukuramo inda y’ indaro

Kwivanaho igisebo
Akenshi iyo umukobwa atwaye inda atiteguye aba yumva asebye mu bandi ndetse akumva atazongera kubona aho anyura, maze agatangira gutekereza icyo yakora ngo yivane muri icyo kimwaro kuko aba yibwira ko ariko guhisha ibyamubayeho.

Kwanga kuba igicibwa


Nyuma yo gusanga atwite aribaza icyo yakora
Ababyeyi benshi ntibakunze gupfa kwakira ikintu nk’ iki iyo kibaye mu muryango ugasanga bababazwa cyane n’ uko bibagezeho. Ni byo koko kandi biba bibabaje, ubwo rero iyo umukobwa yamaze kwishyiramo ko iwabo batazamwakira ngo babashe kwemera ibyabaye ahita yumva ko igisubizo nta handi kiri uretse kuyikuramo kugira ngo ativana mu muryango.
Kwanga kuva mu rungano
Iyo umukobwa byamugendekeye gutya aba yibaza uko bagenzi be bazamwakira, yumva bazamutuka abandi bakamuha akato akumva kandi ntacyo azongera kuganira nabo ukundi kandi akaba na none yumvaga agikeneye gukomeza kurya ubuto bwe, ibyo byose yabyibaza bikaba intandaro yo kumva ko ntacyamusubiza mu bandi ndetse n’ ubwo buto uretse icyo cyonyine.
- Kwanga kwitwa umugore
N’ ubwo bajya bavuga ngo umukobwa wese ni umugore, ariko umugore wese si umukobwa kuko bitashoboka kongera kwitwa umukobwa, niyo mpamvu rero iyo warinze ubyara uba warabaye umugore kera ndetse nicyo gituma bahitamo kuzikuramo kugirango barebe ko nibura bakomeza kwitwa abakobwa n’ ubwo rwose bataba aribo by’ ukuri cyane ko n’ ubundi amaherezo yose aba azaba we.
Kumva yiyanze
Nyuma y’ ibyumweru 10 amenye ko atwite ashaka gukuramo inda kuko yumva yiyanze
Umukobwa watwaye inda y’ indaro iyo atekereje ibyo yakoze n’ ingaruka byamugizeho ahita yumva yakwiyahura dore ko akenshi aba yabikoze atabanje gutekereza kuri izo ngaruka bigatuma rero yumva yiyanze ndetse yanze n’ umwana azabyara, ni uko agahitamo inzira y’ ubusamu nk’ iyo ndetse akanasaba Imana kuba yahwana na yo.
Kubyarana n’ uwo adakunda
Hari ubwo umukobwa ashobora guterwa inda n’ umuhungu adakunda wenda byaratewe n’ impamvu zitandukanye, yaba yaramushutse cyangwa hari ukundi byagenze maze bigatuma yanga uwo wayimuteye kuburyo nta n’ ikimukomokaho cyose yumva yifuje hafi ye bitewe n’ ibyo yamukoreye. Iyi nayo ni impamvu abakobwa bakunda kugira urwitwazo rwo gukuramo inda.
Mu bigaragara ibi byose ni inzitwazo zidafite aho zihuriye no kumena amaraso y’ umuziranenge, ahubwo icyiza ni uko abo bibayeho bakwiye kujya bagerageza kwakira ibyababayeho kugirango badakomeza kwishyiraho ibyaha. Ikiba cyatumye uyitwara ni nacyo cyatuma uyibyara nta mpamvu rero yo kubeshyabeshya ahubwo ni byiza ko wemera ibyakubayeho.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment