Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abakobwa bakora imibonano cyane bashobora guhura n’ ingorane zo kuribwa mu gihe cy’ imihango

http://igitsina.topstories24.com
Ese wari uzi ko abakobwa cyangwa abagore bakora imibonano mpuzabitsina cyane bashobora guhura n’ ingorane zo kuribwa mu gihe cy’ imihango? Sobanukirwa n’ uburibwe bwo mu mihango icyari cyo umenye n’ uko wabyitwaramo!

Imihango ibabaza cyangwa se uburibwe bwo mu gihe cy’ imihango (dysmenorrhea) bwaba bufata abagore, abakobwa, ndetse n’ abangavu byibuze bagera kuri 25% n’ abageze mu kigero cy’ imyaka 20.
Ubwo bubabare bushobora gutuma umukobwa atabasha gukora imirimo yari asanzwe akora nko kujya ku kazi, ku ishuri n’ ahandi, ariko ngo bukaba bugabanuka uko imyaka y’ umukobwa yiyongera.

Igihe ari mu mihango agira uburibwe bukabije

Gusa ngo hari abazi ko iyi mihango ibabaza yaba igabanurwa no gukora imibonano mpuzabitsina n’ umuhungu, cyane ko nk’ abana bo mu mashuri yo hasi bakunze guhura n’ ibishuko by’ abahungu bababwira ko gukorana nabo imibonano mpuzabitsina byabakiza cyangwa se byabagabaniriza ububabare, ariko ibi si byo na gato, dore ko bashobora kuhandurira n’ indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa bagasama inda batifuza.
Nk’ uko tubisanga ku rubuga rwa internet Wikipedia ndetse no mu bitabo nka gynecology and obstetrics, ngo iyi mihango ibabaza ikunze kugaragara cyane mu bagore cyangwa abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina kenshi (nk’ indaya).
Abo rero bahura n’ ingorane nyinshi harimo n’ imihango ibabaza.
Bigenda gute?
Ubwo bubabare bw’ imihango bushobora gutangira nyuma y’ uko intanga ngore irekuwe n’ udusabo twayo (ovaire ): ibyo bita ovulation, ndetse bukaba bwageza igihe imihango irangiriye.
Iyo bigeze igihe cy’ irekurwa ry’ intanga ngore, igice cya nyababyeyi cyitwa endometre cyiyongera mu bunini, ni ukuvuga nyababyeyi yitegura kwakira igi rizavamo umwana.
Iyo intanga ngore idahuye n’ intanga ngabo, uturemangingo tugize cya gice (endometre) turapfa tukarekura icyo twakwita imisemburo yitwa prostraglandins ituma nyababyeyi (uterus) yikanyakanya (contraction) kugira ngo isohore iyo mihango, ari byo bishobora gutera uburibwe bwo mugihe cy’ imihango.

Ibimenyetso ni ibihe?

• Kubabara mu kiziba cy’ inda , mu matako, no mu gice cy’ umugongo cyo hasi mu gihe uri mu mihango.
•Kugira iseseme, kuruka, rimwe na rimwe kuzungera ukaba wagwa n’ igihumure (syncope), ndetse n’ umunaniro.
Wakora iki mu gihe cy’ imihango ibabaza ?
Mu kwirinda ububabare arya ibinini bigabanya uburibwe
•Menya ko ibi bituruka ku mihindukire y’ imisemburo (hormones) mu mubiri wawe n’ ubwo bishobora kugirana isano n’ indwara nk’ ibibyimba byo munda ibyara (leiomyome) n’ izindi, ariyo mpamvu twabagira inama yo kugana muganga igihe wumva bidasanzwe.
• Kunywa ibintu bishyushye nk’ icyayi
•Gukora imyitozo ngororamubiri
•Kurya imbuto zikungahaye kuri vitamine B12 na E kuko bigabanya ubu buribwe bwo mu gihe cy’ imihango
•Menya ko kandi ibinini bikoreshwa mu ku boneza urubyaro bishobora kugabanya ubu buribwe, cyane ko ngo bibuza irekurwa ry’ intangangore.
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment