Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abagore barwaye Diabete ntibanyurwa n’imibonano mpuzabitsina

Mu bushakashatsi bwakunze kugaragara, abagabo bahuye n’ indwara ya Diabete bagira ubushake bucye bwo gutera akabariro! None se ku bagore bo byifashe bite?

Bitewe n’ ukwandura k’ ubuhehere buba mu gitsina cy’ umugore ndetse n’ imihindagurikire iba mu myanya ndangabitsina cye, umugore urwaye Diyabeti na we ntabwo aba akiryoherwa cyangwa se agihazwa n’ ibyishimo biboneka mu mibonano mpuzabitsina.

Igihe cyose abangamirwa n’ uko atakigira ubushake bwo gutera akabariro kuko arwaye diyabete
 
Ibi ni ibyatangajwe na aufeminin.com nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagore barenga 2, 270 bari mu kigero cy’ imyaka 40 na 80, baba barwaye diabete cyangwa se batayirwaye, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagore babana na diabete babihirwa inshuro ebyiri zirenze ku bagore batabana na yo.
Ni ukuvuga ko ibi bidaterwa na diyabeti ubwayo, ahubwo biterwa n’ ingaruka igira ku mubiri kuko umurwayi we urimo guhabwa imiti ya insulines we ntibiba bikabije cyane.
Na none kandi urubuga topsante.com rwatangaje ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika, aho bwagaragaje neza ko uyu mugore adashimishwa no gutera akabariro gusa, ahubwo bimuviramo no kugira izindi ngaruka zose ziboneka mu gikorwa cy’ imibonano mpuzabitsina.
Kurwara diabete byatumye azinukwa gutera akabariro
Muri ibyo bibazo harimo guhurwa imibonano, kubura amatembabuzi mu gitsina, ndetse no gutinda cyangwa kubura ubushake bw’ imibonano mpuzabitsina. Aha ninaho usanga abagore bagira izindi ndwara bishamikira kuri diyabeti nk’ indwara z’ umwijima, iz’ umutima ndetse n’ impyiko bakora imibonano mpuzabitsina gacye gashoboka mu kwezi.
Na none kandi itandukaniro rishobora kuba hagati y’abagore batandukanye bose barwaye diabete riterwa n’itandukaniro riba ku myaka, aho wakuriye n’uko wakuze, ndetse n’uburyo habaho ukutangana kw’imisemburo.
Tutagiye ku byaba biterwa n’ indwara ziba mu mubiri, kwijena cyangwa se kwinena bitewe n’ umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’ amaraso bishobora kuba nk’ umutwaro bityo nyir’ ubwite ntabe yaryoherwa no gukomeza urugo!
Kuba umugore urwaye iyi ndwara atahazwa n’ imibonano mpuzabitsina ntibivuze ko aba adashishikajwe no kuba yabikora nk’ abandi, ahubwo n’ ibisukari biba biri mu myakura bigira uruhare ku kudatembera neza kw’ amaraso no kudashaka imibonano mpuzabitsina.
Umuntu wese waba yumva afite iki kibazo aragirwa inama yo kujya akora imyitozo ngororangingo ndetse no kwimenyereza kurya urugero rwashyizweho na muganga mu buryo bwo kwirinda no kugabanya izi ngorane zose umuntu ahura na zo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment