Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Indonesia: Umupfakazi yasambanyijwe n’abagabo umunani anakubitwa inkoni mu ruhame nyuma yo gufatwa asambana n’umugabo w’abandi.

Umupfakazi yasambanyijwe n’abagabo umunani ndetse no gukubitwa inkoni mu ruhame nyuma yo gufatwa asambana n’umugabo w’abandi.

Aba bagabo zafashe uyu mugore mu majyaruguru ya Indonesia mu ntara ya Banda Aceh bamusanga iwe mu rugo bamushinja gusambana n’undi mugabo w’imyaka 40 ufite umugore.

Uyu mupfakazi w’imyaka 25 yahanishijwe gukubitwa hamwe n’uwo mugabo maze bombi babamenaho indobo zirimo amazi y’ibirohwa.

Nyuma uyu mugore yagejejwe kuri polisi aregwa kwica itegeko rya Sharia. Batatu mu bamusambanyije ku ngufu nabo bahise batabwa muri yombi, abandi baratoroka.

Umukuru w’ibiro bishinzwe iyubahirizwa rya Sharia mu mujyi wa Langsa, Ibrahim Latif yabwiye ikinyamakuru Jakarta Globe ati “uyu mugore agomba gukubitwa we n’umugabo kuko batatiriye itegeko ry’idini rivuga ku byereke gukora imibonano mpuzabitsina.”

Avuga ko kuba umugore yarasambanyijwe ku ngufu bitakwitabwaho mu gihe ahanwa dore ko we n’umugabo we biyemerera icyaha bakoze kandi si ubwa mbere basambana. Uyu mugabo afite umugore n’abana batanu.

Aba bagabo batatu bafashwe barimo n’umwana w’imyaka 13, bakurikiranweho gusambanya uyu mugore ku ngufu nabo bakubiswe inkoni ndetse polisi ikomeje gushakisha abandi batanu.


Jakarta Globe

Kurikira Igitsinakuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment