Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Gushakira umunezero w’ibitsina mu kanwa bitumye Ababiligi bugarizwa na kanseri yo mu muhogo

Gushakira umunezero w’ibitsina mu kanwa bitumye Ababiligi bugarizwa na kanseri yo mu muhogo
Abaturage bo mu Bubirigi bibasiwe na kanseri yo mu muhogo, cyane cyane abakiri bato, kubera gushakira umunezero w’ibitsina mu kanwa.

Uko iminsi igenda ihita indi igataha, ni ko abantu bamwe bagenda bitabira gushakira umunezero w’ibitsina mu yindi myanya y’umubiri itarabugenewe, harimo mu kibuno no mu kanwa.

Ubu buryo bukunze gukoreshwa cyane n’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje (Abatinganyi) abadahuje ibitsina nabo barabukoresha, cyane cyane abakiri bato.

Urubuga rwa sudinfo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko ubu buryo bwo gushakira umunezero w’ibitsina mu kanwa atari bwiza kuko bugira ingaruka zitandukanye zirimo no kuba imbarutso ya kanseri yo mu muhogo, bitewe na virusi yitwa « papillomavirus », ishobora no gutera kanseri y’inkondo y’umura.

Ababiligi De morgen na Het Belang van Limburg bavuga ko barwaye kanseri yo mu muhogo batewe no gushakira umunezro w’ibitsina mu kanwa.

Umuganga w’inzobere mu kubaga witwa Carl Van Laer yagize ati : « Tubona umubare munini w’abakiri bato bari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu na mirongo ine, barwaye kanseri yo mu muhogo ».

Buri mwaka hagararagara abasaga ijana bafite iyi kanseri kandi uyu mubare ntusiba gukomeza kwiyongera.

Kanseri yo mu muhogo iterwa no gushakira umunezero w’ibitsina mu kanwa, niyo ikomeje kwiganza muri icyo gihugu, kurusha kanseri iterwa n’itabi n’inzoga.

Kurikira Igitsinakuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment